Gatare ahanini igizwe n’igice cy’imisozi yegereye ishyamba rya Nyungwe gihuriweho n’Imirenge ya Karambi na Macuba mu Karere ka Nyamasheke. Abahakuriye bavuga ko iyo bajyaga ahandi bababwiraga ko bavuye muri Zedi (Z) ngo bishatse kuvuga ko ngo bari inyuma mu iterambere.
Umwe mu batuye mu Gatare, Mukantagungira Jeannette, avuga ko mu bijyanye n’ibikorwa remezo aka gace kari inyuma cyane.
Ati “Imihanda y’ino yari mibi cyane ku buryo bukomeye, imodoka yahagendaga yari bisi yonyine, akarere kabarirwaga mu cyo bitaga zone Z, ahantu hari inyuma mu iterambere, impamvu bahitaga muri zedi nuko nta bahagendaga.”
Uwineza Francine we avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi “hari ahantu hari ibihuru, nta muriro w’amashanyarazi uhari, nta n’amazi meza” aharangwa.
Abenshi bemeza ko izina ’Z’ ryakundaga gukoreshwa mu bigo by’amashuri aho abanyeshuri babivugaga bashaka guserereza abakomoka muri Komini Gatare, bakavuga ko byabateraga ipfunwe.
Nyirampakaniye Jacqueline ati “Mu by’ukuri twari aba nyuma kuko nta shuri ryisumbuye ryari rihari, niyo mpamvu bavuga ngo turi muri Zedi, ni abanyeshuri bakundaga kubitwita ariko byaje gusakara hose, twabaga dufite ipfunwe ryinshi ku buryo hari n’abangaga kuvuga ko baturutse mu Gatare.’’
Nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, abatuye Gatare bateye imbere biyambura isura ya Z ndetse bemeza ko bari muri A.
Aba baturage bavuga ko byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza kuko mu 2010 batangiye ubuhinzi bw’icyayi bwabagejeje ku kigo cy’imari, ikigo nderabuzima n’uruganda rutunganya icyayi (Gatare Tea Factory).
Nsekukize Innocent yagize ati “Ubu twabonye imihanda, amashanyarazi, amazi yatugezeho ndetse n’ivuriro n’ikigo cy’imari bituri hafi, urumva ko tutakiri muri Z ahubwo turi muri A.”
Sindayigaya Zephaniah we avuga ko icyayi cyamubereye isoko y’iterambere. Ati “Icyayi nakibonyemo byinshi ntagujije, niyubakiyemo inzu, abana banjye babona ibyo barya, nishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango wanjye wose kandi turanorora. Buri kwezi nshobora kubona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 60 na 80 Frw.”
Bamwe muri aba baturage bibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’Icyayi, COTHEGA (Coperative du Thé de Gatare), ifite abanyamuryango 3124. Buri kwezi yeza toni 600 z’icyayi ku buso bwa hegitari 1412.
Mu buhamya bwabo bavuga ko ubuhinzi bw’icyayi bwabakuye mu bukene bukabijie barimo, kuri ubu barasaba ubufasha kugira ngo bongere ubushobozi bafite babashe kugura umugabane mu ruganda rutunganya.
Perezida wa Koperative COTHEGA, Mukantagungira Jeannette, avuga ko abanyamuryango bifuza ko babona ubundi buso bakongera ingano y’icyayi beza.
Ati “Haramutse habonetse ubundi buso byadufasha tukongera ubuso ariko nibwo dufite twarabwishimiye.”
Iki cyifuzo bafite cyatangiye gushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Nyamasheke aho kiyemeje ko kagiye kongera ubuso buhinzeho icyayi ku mukandara w’ishyamba rya Nyungwe na Gatare ibarizwamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!