Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu 2007, Gereza ya Rusizi igomba kwimurwa bitewe n’uko aho iri ari mu mujyi rwagati ndetse ikibanza cyayo kikaba ari gito. Kuwa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2014, Minisitiri w’Umutekano Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yasuye ikibanza kiri mu Karere ka Nyamasheke, ahagiye kwimurirwa iyi gereza, asaba ko bitarenze amezi 2 abatuye muri iki kibanza bazaba bamaze kwishyurwa no kwimurwa.
Ubwo yageraga kuri iki kibanza kiri mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Vugangoma mu Murenge wa Macuba, Minisitiri Fazil yeretswe ahazubakwa ibice bitandukanye bizaba bigize iyi gereza, maze asaba abashinzwe kubikurikirana ko bategura ibikenewe byose mu gihe gito kugira ngo imirimo yo kubaka itangire vuba.
Minisitiri Fazil yatangaje ko iyi gereza isanzwe iba mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, igiye kwimurirwa mu Karere ka Nyamasheke nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri mu myaka 8 ishize, ubwo hagenwaga amabwiriza y’iyubakwa ry’amagereza.
Ngo zimwe mu mpamvu zatumye hatoranywa i Nyamasheke, ni uko Gereza ya Rusizi iri mu mujyi kandi ikaba idafite ikibanza gihagije, bityo mu Karere ka Nyamasheke akaba ari ho haboneka ubutaka buhagije abagororwa bashobora gukoreraho imirimo nyongeramusaruro.
Nyuma yo gusura ahazubakwa gereza, Minisitiri Fazil yakoranye inama n’izindi nzego cyane cyane Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke hagamije kureba uko iki gikorwa cyihutishwa.
Muri iyi nama hemejwe ko mu mezi 2 hazaba harangiye igikorwa cyo kwimura abaturage no kubishyura, ndetse no gutunganya igishushanyo mbonera, bityo imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere ikazatangirana na Mutarama 2015.
Biteganyijwe ko iyi gereza izarangira kubakwa mu myaka 2; mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2014-2015, hateganyijwe miliyari 1 na miliyoni 200 zo kwishyura ikibanza no kugitunganya, kubaka uruzitiro ndetse n’amazu 2 y’amagorofa afite ubushobozi bwo kwakira abagororwa ibihumbi 4.
Mu mwaka uzakurikiraho hazashakwa indi ngengo y’imari y’imirimo y’icyiciro cya kabiri cyo kubaka amasomero, ibibuga, ivuriro, gutunganya imihanda n’ibindi byangombwa bikenerwa kuri gereza.
Kuri iyi gereza kandi hazubakwa inzu urukiko ruzajya ruburanishirizamo abagororwa nk’uko biteganywa mu myubakire ya zagereza zigezweho.
Ubutaka bwo kubakaho iyi gereza ya Nyamasheke bwari bumaze igihe bwarabaruwe, ubu hakaba hemejwe ko hazishyurwa hegitari 30, kuko ari zo zikenewe ku ntangiriro.
Foto: Basile



















TANGA IGITEKEREZO