00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye mu nkengero za Nyungwe bashimangiye ko gutenguha ubuyobozi bwiza ari ukubura ubwenge

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 February 2020 saa 10:05
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ihana imbibi na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko biyemeje gushyira hamwe no kwiyubakira igihugu, bakumira umuntu wese ufite imigambi mibi yo kugisenya.

Babivuze ku Cyumweru ubwo Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo bwasuraga abatuye mu mirenge ya Busanze, Kivu, Muganza na Nyabimata.

Basuwe mu rwego rwo kubashishikariza kugira uruhare mu guteza imbere imibereho yabo no gusigasira ibyiza byagezweho.

Bamwe mu batuye muri iyo mirenge bavuze ko bishimira ibyiza bamaze kugezwaho birimo ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Abatuye mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru bavuze ko bishimira ko ingo zabo zose zahawe amashayanyarazi.

Kabarira Vianney ati “Amashanyarazi akimara kutugeraho, ibikorwa byo kogosha, serivisi z’Irembo, ibyuma bisya, gufotoza impapuro, imashini zidoda imyenda n’ibindi byahise bitangira. Icyo twiyemeje ni ugukomeza gukora ibikorwa byiza tukaba intangarugero, abandi bakatureberaho.”

Abatuye mu Murenge wa Nyabimata nabo bavuga ko batagicana agatadowa kuko ingo zose zahawe amashanyarazi ndetse n’imihanda icaniwe.

Mukandekezi Francine ati “Leta yacu y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaduhaye ibikorwa by’amajyambere byinshi; hari imidugudu, hari amashuri, hari amashanyarazi. Turanahinga duhuza ubutaka, duhinga igihingwa kimwe na nkunganire yatugezeho. Gutenguha Leta yacu ni ukubura ubwenge.”

Rucamihigo Vénuste wo mu Murenge wa Kivu we yagize ati “Leta yacu ihora iharanira ko tugira imibereho myiza n’amajyambere; nta muntu ushobora kuza kudushuka ngo tuyirwanye ngo natwe tube injiji tubyemere, ni uguhita tumushyikiriza ubuyobozi.”

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Vuganeza Aaron, yasabye abo baturage gufata neza ibikorwa remezo begerejwe kugira ngo birusheho kubagirira akamaro.

Ati “Turabasaba gukomeza kubungabunga ibikorwa by’amajyambere mugezwaho birimo imihanda, amashanyarazi, amazi, amavuriro n’ibindi byose kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro kandi mubyubakireho mwiteze imbere.”

Yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Nyaruguru gukomeza kwitabira ibikorwa by’umuryango no kubera abandi intangarugero mu byiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko gahunda yo kugeza ibikorwa remezo ku baturage izakomeza mirenge yose.

Imibare igaragaza ko mu mu Karere ka Nyaruguru abaturage bafite amashanyarazi bageze ku kigero cya 85% naho amazi meza ni 77.7%

Mu Karere ka Nyaruguru kandi ibikorwa byo kubaka Umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66 birarimbanyije. Uzuzura utwaye Miliyari 70 Frw.

Barimo kubakirwa ibitaro bya Munini bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 190, biteganyijwe ko bizuzura muri Werurwe 2020 bitwaye asaga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bindi bikorwa remezo bikomeye bubakiwe harimo isoko na gare bigezweho, byubatswe mu mushinga mugari ‘Kibeho Modern Market and Car Parking’ watwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni 840.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Nyaruguru basabwe gukomeza kwitabira ibikorwa by’umuryango no kubera abandi intangarugero mu byiza
Bamwe mu batuye mu mirenge ihana imbibi na Nyungwe mu Karere ka Nyaruguru basuwe n'Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi ku rwego rw'Intara
Abaturage bashimangiye ko ibikorwa remezo bakomeje kugezwaho ari umusingi w'iterambere n'imibereho myiza kuri bo
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo
Ubuyobozi bw'Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo bwasuye abaturage bo mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyaruguru
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, aganira n'abaturage mu Murenge wa Kivu
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Vuganeza Aaron, yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerejwe kugira ngo birusheho kubagirira akamaro
Vuganeza yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Nyaruguru gukomeza kwitabira ibikorwa by’umuryango no kubera abandi intangarugero mu byiza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages