Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko ikigereranyo cy’imvura nyinshi iteganyijwe mu gihembwe cy’itumba cya 2019 iri hejuru ya milimetero 510, ihagije izaba iri hagati ya milimetero 390 na 510, mu gihe imvura nke izahera kuri milimetero 300 kuzamura kugeza kuri milimetero 390.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Kamayirese yavuze ko iyo mvura bigaragara ko ishobora kuzagira ingaruka ku baturage n’igihugu muri rusange nk’uko byagaragaye umwaka ushize.
Zimwe muri izo ngaruka imvura nyinshi yateje harimo imyuzure, inkangu, urubura, inkuba n’ibindi byahitanye ubuzima bw’abanyarwanda barenga 200 umwaka ushize, bisenya inzu n’ibikorwa remezo, byica amatungo, byangiza imyaka n’ibindi.
Yavuze ko abanyarwanda bakwiye kuba maso bagatangira gukumira ibiza n’ingaruka bishobora gutera, by’umwihariko abatuye mu nzu zidakomeye no mu manegeka abasaba kwihutira kuhimuka.
Ati "Twifuza abaturage bari mu mazu agaragaza ibimenyetso byo gusenyuka no mu manegeka ko bakwimuka byihuse. Hari ayiyashije imitutu, bivuga ko imvura iramutse iguye ari nyinshi yagwa.”
Kamayirese yavuze ko n’abari mu yubakishije rukarakara atarahawe umusingi ukwiye, iyo imvura iguye acengeramo bigatuma asenyuka.
Avuga ku buryo bwo kuva mu manegeka no mu nzu zidakomeye, Minisitiri Kamayirese yagize ati “Ni ubukangurambaga nta kindi twakoresha. Ntibyoroshye kuvuga ngo uragenda ukure umuturage hariya vuba vuba, icyakora hari aho tubikora bibaye ngombwa...Leta izakomeza gushyiramo imbaraga ariko dusaba n’abaturage kugira ibyo bakora.”
Yatanze urugero nko mu Karere ka Karongi umwaka ushize bimuye abari batuye ku musozi wari utangiye gutenguka, bawukuweho ku ngufu bugacya wose wagiye.
Ati “Hari n’ayubatse munsi y’imikingo ihanamye, hari ari hafi y’inkengero z’imigezi n’ari mu bishanga. Turakangurira rero abanyarwanda bahatuye kwimuka muri ayo agaragaza ko ashobora guteza ibibazo, agasanwa ku buryo bwihuse imvura niba nyinshi itazangiza ubuzima bw’abaturage n’ibyo batunze.”
Mu bindi abanyarwanda basabwa harimo gushyira imireko ku nzu ngo amazi atazasenyera abaturanyi, guca imiferege, kurinda amazi kwinjira mu nzu, kuzirika ibisenge by’inzu, kwirinda kumena itaka ahatabugenewe, gutegura imifuka irimo itaka igakikizwa ku nzu ngo amazi atinjiramo n’ibindi.
Kamayirese yasabye ko abantu bihutira gusana imihanda n’amateme mu kurinda ko imvura izasenya ibikorwa remezo, kubahiriza ibyapa bishyirwa mu muhanda bigaragaza ko imbere hari ibiza, gutera ibyatsi n’ibiti birwanya isuri, kwirinda kwambukiranya imigezi n’imivu mu gihe cy’imvura, kwirinda inkuba n’ibindi byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Minisitiri Kamayirese yasabye ko ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri ku nsengero n’ahandi hahabwa umwihariko mu kugenzura no gukumira ibiza n’ingaruka zabyo, ibishaje bigahagarikwa gukoreshwa.
Minisitiri Kamayirese yavuze ko umwaka ushize Leta yatanze amafaranga asaga miliyari 6Frw mu bikorwa byo kugoboka abasenyewe n’ibiza no gusana ibyo byangije mu turere 10 byibasiye cyane kurusha utundi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kivuga ko nko mu 2017 mu Rwanda ingo zisaga ibihumbi 48 zari zituye mu manegeka zirimo 9000 zabarurwaga ku misozi ya Mont Kigali, Jali na Gatsata n’ahandi mu mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO