Ibyo n’ibyibazwa n’abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga, ku kuba batarabona hoteli batewemo inkunga n’Umukuru w’Igihugu ndetse bafite n’impungenge za bimwe mu byatangiye kuhakorerwa, nubwo magingo aya ku bufatanye bw’inzego zitandukanye hamaze guhagarikwa imirimo yo kuhubaka ibigega by’amazi ku mushinga wizwe n’Ikigo gikwirakwiza amazi, isuku n’isukura hatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.
Ibi kandi byiyongera ku byakozwe n’uwari umuyobozi w’ihuriro ry’abanyagitarama, Mporanyi Charles n’abo bafatanije, bafashe umwanzuro wo kuhagurisha.
Icyo kibanza cyaguzwe miliyoni 12 yatanzwe nk’inkunga ya Perezida wa Repuburika Paul Kagame,himurwa imiryango yari ituye kuri iyo mpinga y’umusozi, mu Kagari ka Makera Umurenge wa Nyamabuye, ariko imirimo yo kubaka ntiyigeze itangira bitewe n’uko n’abagombaga kongeraho amafaranga ngo batabikoze.
Ibisa n’impamvu y’idindira ry’iyubakwa rya hoteli
Nk’uko byigeze gusobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku yagaragaje ko kuba Intara yarahinduwe n’imiterere y’inzego ibyari amakomine bikaba Uturere, byabaye nk’intandaro y’ibisa no kudahuza ku bagize amakomini atandukanye yari akagize.
Ibyo ngo byatumye habura ubuhuza nyabwo ariko na none n’abari aho ntibahuza imbaraga ngo bagire icyo bakora, bikiyongeraho kuba inyigo n’igishushanyo mbonera cyari cyarakozwe mu gihe hategurwaga umushinga wo kubaka iyo hoteli nacyo cyaraje kuburirwa irengero n’ubu kikaba kitabona uwo kibazwa kandi cyarakozwe.
Gusa uku guhuzagurika kwabaye nk’ugufatirwa ingamba n’Intara y’Amajyepfo aho higeze gufatwa ingamba z’uko buri Karere kagize muri iyo Ntara gatanga umugabane wako, ariko abashinzwe igenamigambi babikora bakererewe aho nanone basanze utundi Turere twaragennye ibindi, byumvikana ko iyo hotel itabarirwa mu biteganywa vuba.
Hari inzego zitungwa agatoki kudaha agaciro impano ya Perezida wa Repubulika
Ubwo intumwa za rubanda zasuraga ahagombaga kubakwa iyo hoteli zikareba ibyahakorewe, Visi Perezida wa mbere w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Mukama Abbas, yagarutse ku kutubaha no kudaha agaciro icyo gikorwa, bivuze kudaha agaciro impano Umukuru w’Igihugu yahaye abaturage.
Yagize ati “Ntabwo byumvikana ukuntu ikibanza cyaje kubakwamo ibigega kandi bizwi neza ko kigenewe kubakwamo hoteli, umuntu wabikoze yaba yarashingiye kuki? Ni ukudaha agaciro impano ya Perezida wa Repubulika, ariko niba Muhanga itabishoboye yonyine byanze bikunze iyi hoteli Uturere twose tw’Amajyepfo tugomba kureba uko tuyubaka ikitwa iyatwo”.
Hari abagomba kuryozwa igihombo bateje Leta
Nubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwemeye ko hakozwe amakosa yo kubaka ibigega mu kibanza cyatewe inkunga na Perezida wa Repubulika bikaba bitarashyirwa mu bikorwa neza ngo hasenywe ibigega biri muri icyo kibanza.
Nubwo umwanzuro ari ukubisenya, ibyo bigega byatwaye asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akarere ka Muhanga kasabwe kubisenya kabanje kwishyura WASAC yabyubatse, kandi kuba imirimo yo kubyubaka yari yarahagaritse ariko ntibyuharizwe, byatumye hongerwa agaciro k’ibizishyurwa, bigaragaza ko ntaho ubuyobozi bwanditse busaba ko imirimo yo kubaka yahagarikwa uretse imvugo y’umukozi ushinzwe ibikorwa remezo kandi na yo itemeranwa na bose ko babibwiwe.
Hon. Mukama Abbas yavuze akomeje ko igihe byagaragara ko hari umuntu ku nyungu ze waba wihishe inyuma yo guteza Leta igihombo azishyura ku giti cye aho guhombya Leta.
@gimwizerwa



















TANGA IGITEKEREZO