Ubu butumwa babuherewe i Remera kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Kabiri na Polisi y’igihugu ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira impanuka mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’.
Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’ buzamara ibyumweru 52’ iki akaba ari icyumweru cya gatanu.
Yavuze ko ku bufatanye n’uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, ‘Turi gukangurira abatwara ibinyabiziga gutwara batanyoye’.
Ati “Amagara nk’uko mubizi, arasesekara ntayorwa, ntabwo umuntu akwiye kwishima ku buryo bimuviramo gutakaza ubuzima cyangwa guhitana ubuzima bwa mugenzi we cyangwa kwangiza ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho.”
Yasobanuye ko Leta idakwiye kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda ngo bibe ari byo byifashishwa mu guhitana ubuzima bw’abanyagihugu, ibidukikije nk’imikindo n’ibindi.
Ati “Ntabwo dukwiye kuva mu rugo umwana agusekera, umudamu akwifuriza umunsi mwiza ngo baze kumuhamagara bamubwira ko uri mu bitaro kubera impamvu z’ubusinzi, ko wakoze impanuka zitewe n’ubusinzi.”
SSP Ndushabandi yavuze ko abatwara abagenzi bakwiye kwirinda gutwara banyoye ibisindisha cyangwa ibindi biyobyabwenge bishobora gutuma umuntu agwa mu mpanuka, avuga ko bikwiye ko umushoferi anywa nyuma y’akazi kandi agashaka umutwara mu modoka mu gihe yanyoye.
Yavuze ko uruhare rw’abatwara ibinyabiziga ari ntagereranywa mu gukumira impanuka no gutuma ubukangurambaga bwa Gerayo Amaharo butanga umusaruro bwitezweho.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abagenzi muri Taxi Voiture mu Karere ka Gasabo, Kabanda Jean Claude, yavuze ko ibi biganiro bahawe na Polisi babyishimiye cyane kuko bigamije kubungabunga ubuzima bw’abatwara abagenzi n’ubw’abanyarwanda muri rusange.
Yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara kuri bagenzi be yabasaba kwirinda kuvugira kuri telephone batwaye, kwica amategeko y’umuhanda nko kunyuranwaho aho bitemewe n’ibindi.
Ati “Ayo makosa niyo turimo tubakangurira kwirinda kuvugira kuri telephone dore ko n’ibihano byazamutse bigeze ku bihumbi 35Frw.”
Nyuma yo guhabwa izi mpanuro, abayobozi bakoze igikorwa cyo gushyira ku modoka zabo ibyapa biriho ubutumwa bubashishikariza kwirinda impanuka.
Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 13 Gicurasi 2019; mu byumweru 52 buzamara, bwitezweho kugabanya impanuka zikorerwa hirya no hino mu mihanda ndetse bukanasobanurira abaturage n’abatwara ibinyabiziga amategeko bakwiye gukurikiza hagamijwe kurwanya izo mpanuka.








Ibitekerezo 0