Byabaye kuri uyu Gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi mushya w’urugaga n’uwo asimbuye.
Me Nkundabarashi Moïse yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, mu matora yabaye kuwa 12 Ukwakira 2021.
Me Kavaruganda yari asoje imyaka itandatu ya manda ebyiri kuko yahawe inshingano zo kuyobora uru rugaga muri 2014 yongera gutorwa muri 2018.
Yagaragaje ko mu myaka itatu ya manda ya kabiri abavoka 207 bahanwe kubera amakosa yo mu mwuga bakoze barimo bane bahagaritswe burundu mu mwuga, umwe ahagarikwa imyaka itatu, babiri bahagarikwa imyaka ibiri, undi ahagarikwa umwaka umwe, hari n’abahagaritswe amezi atandatu abandi baragawa.
Yavuze ko amakosa akunze kuranga abavoka ari ukutajya mu manza bahawe amafaranga, ruswa, ubuhemu, ndetse no gusuzugura inzego zitandukanye z’ubutabera.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu rugaga rw’abavoka Me Getera Gashabana, yagaragaje ko ibihano byatanzwe byagiye bitanga umusaruro kuko umubare w’abavoka bagwa mu makosa bagahanwa wagiye ugabanuka.
Nko muri 2019, abahanwe bari 109, mu 2020 hahanwa 79 naho kuva umwaka wa 2021 hamaze guhanwa 18.
Me Nkundabarashi Moïse ugiye kuyobora Urugaga rw’Abavoka yavuze ko hagiye kubakwa ishuri ry’abavoka kandi rizabafasha gukemura n’ibibazo by’amakosa yagaragaraga mu mwuga, ritanga amahugurwa.
Yagize ati “Ishuri tuvuga ni irigamije gukemura ibibazo bijyanye n’ubunyamwuga rije gufasha kugira ngo twirinde ibibazo nka biriya by’imyitwarire. Turifuza ko iba intangiriro yo kugira ngo iyo myitwarire myiza ikomeze gutezwa imbere.”
Yavuze ko igikenewe kugeza uyu munsi ari ugushaka ubushobozi bubemerera gutangira gutanga amahugurwa, kwegeranya abarimu n’ibindi.
Muri uyu muhango, Nkundabarashi yagaragarije abavoka ko umwaka utaha wa 2022 bateganya gukoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 1,5 Frw azava mu misanzu itangwa n’abanyamuryango, amafaranga yishyurwa n’abimenyereza umwuga, azishyurwa n’abifuza kwinjira mu mwuga n,ibindi bitandukanye.
Ayo mafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kwishyurira ubwishingizi bw’abavoka, amahugurwa yabo n’ibindi bigamije iterambere rusange.
Yasabye abavoka bagenzi be gukurana neza mu rwego rwo guhesha ishema umwuga wabo no guharanira guteza imbere ubutabera bw’u Rwanda.
Mu myaka 25 urugaga rumaze, rubarizwamo abavoka 1515 bagizwe n’abavoka bakuru (Des Anciens)1233 mu gihe abandi ari abari kwimenyereza uwo mwuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!