Iyi raporo yatangarijwe mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’umuyubozi ucyuye igihe w’urugaga, Me Kavaruganda Julien ndetse n’umuyobozi mushya Me Nkundabarashi Moïse wabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021.
Iyo raporo yagaragaje ko mu myaka itatu ishize abavoka 207 aribo bahawe ibihano muri rusange, harimo bane birukanwe burundu mu mwuga batazongera kwemererwa kunganira abantu mu mategeko, umwe ahagarikwa imyaka itatu, babiri bahagarikwa imyaka ibiri, undi ahagarikwa umwaka umwe.
Uretse aba umunani bahawe ibihano bikomeye, Me Kavaruganda yavuze ko hari abandi bagiye bahagarikwa amezi atandatu, abandi bakagawa ariko bagahagarikwa ukwezi kumwe kubera amakosa bakoze atuma umwuga bakora w’ubutabera utakarizwa icyizere.
Yakomeje agira ati “Amakosa bakunda gukora ni ukutajya mu manza kandi bahawe amafaranga n’abaturage, no kuba (umu-avocat) yakurikiranwaho ruswa urukiko rukamufataho icyemezo akaba agifunze.”
“Hari kandi n’undi wafashwe kubera ubuhemu afata amafaranga y’ubwishingizi biza kugaragara ko adafite ibimenyetso by’uko yaba yarayagejeje ku muturage wari wamutumye. Ni ibyo bibazo bikunda kugaragara ndetse n’ibindi byo gusuzugura inzego dukorana.”
Nubwo ariko hari abahanwe, raporo igaragaza ko uko imyaka yagiye ihita abakora amakosa bagiye bagabanuka kuko nko mu 2019 hahanwe abavoka 109, mu 2020 baragabanuka hahanwa 79 naho mu mwaka wa 2021 hamaze guhanwa 18 gusa.
Me Nkundabarashi Moise wasigiwe inkoni y’ubutware muri uru rugaga yavuze ko kuba imibare igenda igabanuka kandi hakabaho n’amategeko ahana abagize imyitwarire mibi, bitanga icyizere cy’uko amakosa mu bavoka azajya agenda agabanuka.
Ati “Ibjyanye n’imyitwarire y’abantu ni uguhozaho, ni ukuba izo nzego zihari zubatse kandi noneho n’umuntu wese ugerageje ugukora ayo makosa akaba azi ko ashobora guhanwa. Icyo twifuza ni abavoka bafite imyitwarire myiza.”
Kugeza ubu Urugaga rw’Abavoka rugizwe n’abavoka 1515 barimo 282 bimenyereza umwuga ndetse n’abandi 1233 bakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!