Mu kazi kabo ka buri munsi, Abavoka batanga ubwunganizi mu by’amategeko ku bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo n’ibifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 3 Gicurasi 2019 Abavoka basuye urugo rw’abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, igikorwa cyahujwe no Kwibuka abavoka 15 bazize Jenoside.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka ari umwanya wo kwirinda ibitubaka.
Ati “Mu bitatwubaka rero namwe mwadufasha nk’Urugaga rw’abavoka, turacyagira abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside ariko kandi turashima ko mudufasha aho zagaragaye bashyikirizwe Ubugenzacyaha ariko namwe mukabigiramo uruhare kugira ngo ababikoze babihanirwe.”
Perezida w’urugaga rw’Abavoka, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko abavoka bagomba kurengera ubutabera aho bari hose, kugira ngo uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abiryozwe.
Ati “Aho turi hose dushobore gukurikirana mu butabera uwaba ahakana cyangwa ashaka kugabanya ubukana bw’ibibazo Jenosise yaduteje.”
Me Kavaruganda yavuze ko mu gihe abavoka basabwe kunganira umuntu uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, bagomba gushishoza ntibagwe mu mutego w’abayihakana cyangwa bayipfobya.
Me Rwagasore Jean Claude yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda n’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza ryemerera ukekwaho icyaha kunganirwa, umwavoka akamutega amatwi, akamugira inama zijyanye n’imiterere y’icyo aregwa.
Ati “Iyo asabwe kumwunganira akora ibiteganywa n’amategeko, ntajya mu bijyanye n’amarangamutima […]Buri munyarwanda n’abavoka barimo, afite inshingano yo kwirinda, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Perezida wa Avega-Agahozo, Mukabayire Valérie, yashimiye urugaga rw’abavoka ku gitekerezo rwagize cyo gusura urwo rugo no kubafasha kubona ibikoresho, avuga ko byubaka incike zirubamo.
Urugaga rw’Abavoka rwageneye inkunga urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, y’intebe 500 zifite agaciro ka miliyoni 3Frw.



















TANGA IGITEKEREZO