00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavoka bashobora gutangira gufashwa gukarishya ubwenge mu gutegura imyanzuro

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 22 December 2023 saa 10:45
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko, ILPD, bwatangaje ko hatangiye gutekerezwa ku ngamba zo gukemura ikibazo cy’abavoka bakora imyanzuro mu rubanza ugasanga idafasha umucamanza gusobanukirwa ikibazo no kugifataho umwanzuro ukwiye.

Abiga amategeko bavamo abacamanza, abashinjacyaha, abajyanama n’abunganira abandi mu mategeko. Amasomo y’ibanze abagira abanyamategeko b’umwuga bayahabwa na ILPD, ku bufatanye n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Kalimunda, yabwiye IGIHE ko mu biri gushyirwamo imbaraga harimo kuzamura ireme ry’amasomo batanga, ku buryo umuntu ayasoza afite koko ubumenyi bwo gutegura ikirego kugira ngo bizamufashe mu gihe yakorera mu bushinjacyaha no mu bugenzacyaha.

Yavuze ko mu ngamba zigamije gukemura iki kibazo burundu harimo no gutangiza amahugurwa yihariye azajya ahabwa abavoka bari mu kazi kugira basobanukirwe uko imyanzuro ihuzwa n’aho ikibazo kigeze.

Ati “Hari igihe umwarimu aza twateganyije ko yigisha uburyo bwo gukora imyanzuro, akigisha mu magambo gusa akitahira. Noneho ugasanga umwavoka afashe imyanzuro yatanze mu Rukiko rw’Ibanze, ayijyanye mu Rukiko Rwisumbuye, ugasanga ntabwo ahuza imyanzuro n’aho ikibazo kigeze.”

“Uko ugenda uzamuka mu nkiko, ikibazo kigenda gihinduka kiva mu kibazo cy’ibyabaye, gihinduka ikibazo cy’amategeko. Rero bisaba ko umwavoka aba abyumva. Gishobora no kurenga ikibazo cy’amategeko kikaba icy’uburenganzira bwa muntu, ikibazo cyo kutubahiriza Itegeko Nshinga, bigenda bizamuka. Bisaba rero imyumvire n’amahugurwa yihariye.”

Dr Kalimunda yavuze ko icyerekezo bifuza ko abavoka bajyamo ari uko igihe kizagera abakoze imyanzuro yo kwiregura ijya mu Rukiko rw’Ikirenga cyangwa urw’Ubujirire ikaba itandukanye n’iyakorewe inkiko zisuzuma intangiriro y’ikibazo.

Ati “Izo nkiko ni zo zifata ibyemezo bya nyuma mu gihugu kandi itegeko rikaba riteganya ko ibyo byemezo bigomba kubahirizwa n’uwo ari we wese. Umwavoka rero akwiye kuba umufasha w’abacamanza kugira ngo umucamanza asobanukirwe ikibazo yabajijwe, abone n’uburyo bwo kugiha igisubizo gikwiye.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abavoka barenga 1450 babarizwa mu Rugaga rw’Abavoka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages