Depite Bazivamo yabitangaje mu kiganiro na KFM asobanura ibyaganiriweho muri kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye tariki ya 13 kugera kuya 14 Kamena 2015.
Bazivamo yagarutse ku barwanya ubusabe bw’Abanyarwanda basaga 3,600,000 basaba ko Itegeko Nshinga ryavurugurwa Perezida Kagame agakomeza kubayobora nk’uko babyifuza.
Yagize ati “Buriya abavuga nabi igihugu ntibazashira. Uko tugenda dutera intambwe n’ubundi abagira ishyari baba benshi, bazahoraho. Ariko ntibagomba kuduca intege. Icyiza gikozwe bashakisha uburyo bagisenya.”
Yatanze urugero rw’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu mwaka wa 2010, aho bamwe bavugaga ko hari abaturage bagiye kuvanwa mu ngo zabo ku ngufu ngo bajye aho ibikorwa byo kwamamaza byarimo kubera, akavuga ko atari byo kuko abo washyizeho agahato utabashyiraho n’ako guseka no kubyina.
Ahereye kuri iki, Bazivamo yasabye Abanyarwanda kureba inyungu zikenewe kurenza kureba amahanga.
Ati“Ntabwo abo ngabo aribo wareba, bakakubwira ngo kora iki kuko ibyo bagombaga gukora batabikoze mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.”
Akomeza gusobanura kuri bimwe byaganiriweho muri kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi, Depite Bazivamo yavuze ko abaturage basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa ngo babihera ku byo bagejejweho na Perezida Kagame.
Yagize ati “Ntibamushaka kubera ko ari umuntu gusa, ahubwo ni ukubera ibyo yabagejejeho […] Gukomera kwe si mu ishyaka gusa ni mu Rwanda muri Afurika no hirya no hino ku Isi, afite mu by’ukuri impano idasanzwe abandi badafite, aha ntawabyirengagiza no mu ishyaka turabibona.”
FPR ikomeye kuri Perezida Kagame
Muri iyi kongere abanyamuryango ba FPR bemeje ko bashyigikiye ibyifuzo by’Abanyarwanda kuko badasobanya n’abafite ibitekerezo byiza byubaka.
Bazivamo yabisobanuye agira ati“Ibijyanye na manda ya gatatu, hari inyigo yakozwe n’itsinda ryagiyeho ngo ribisesengure, raporo bemeje ko ikwiye turayishigikira turanayemeza, umwanzuro wafashwe muri rusange ni uko dushyigikiye icyo cyemezo kandi twanabitangaje.”
Yongeyeho ko batasobanya n’Abanyarwanda, agira ati “Bitanyuranyije n’itegeko twumva nta mpamvu bitashyigikirwa mu gihe bagaragaje ibyifuzo, twashyigikiye mu by’ukuri ibyo Abanyarwanda bifuza kuko natwe turi bo kandi tukaba tubona ibintu uko babibona.”
Ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga, yagaragaje ko iyo ari guhunda yo gushyikirwa.
Yagize ati “Ni gahunda nziza ikwiye gushyigikirwa, abaturage bagera kuri miliyoni 3.6 iyo bagize icyifuzo, natwe mu mu gushishoza duteranye twasanze ari ngombwa ko icyifuzo cyabo twagishyigikira.”
Perezida Kagame, Umuyobozi w’indashyikirwa mu gihugu no muri FPR
Bazivamo yakomeje avuga ko Perezida Kagame ari umuyobozi w’indashyikirwa muri FPR no mu gihugu, aho ngo abantu bakunze kuvuga ko umuyobozi nk’uyu agaragara rimwe myaka 100.
Ati “ Ibyo tugeraho abigiramo uruhare runini haba ku rwego rw’ishyaka n’urw’igihugu […] Ni umuyobozi w’ikirenga ufite ubushishozi buhanitse na FPR ni ishyaka rikomeye kandi rifite gahunda isobanutse. Muri uko gukomera abayobozi babigiramo uruhare runini cyane.”
Yakomeje avuga ko bitewe n’ubushishozi Perezida Kagame afite, ngo atanga umurongo ngenderwaho abayobozi n’abanyamuryango bakajya inama.
Ati“ Umuyobozi ukomeye ufite ubunararibonye afasha mu gutuma ibyo ayoboye bikomera. Ntiwatandukanya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ishyaka rye. Ibyo rigeraho abifitemo uruhare runini cyane akunda kuvuga gushyira ingufu mu kubaka inzego.”
Perezida Kagame avuga iki ku busabe bw’Abanyarwanda?
Bazivamo yavuze ko Perezida Kagame nta mwanzuro yari yatanga nyuma y’ubusabe bw’ Abanyarwanda, gusa ngo arabakunda.
Ati “Gahunda n’uko akunda Abanyarwanda, kandi nk’umuyobozi nkaba ntashidikanya ko ibyifuzo by’Abanyarwanda iteka ryose abishakira ibisubizo nkumva ko n’icyo ngicyo azagishakira igisubizo.”
Ku ruhande rw’ishyaka ryo ngo ryamaze kumuhitamo kandi Abanyarwanda babibonye na mbere.
Ati“ Nk’uko Abanyarwanda babyifuza natwe turabyifuza […] Ntabwo avuga ngo ndabishaka munshyireho, nta bihari, ntavuga ngo ndifuza ko mwanshyiraho, ntabihari. Igisabwa ni ukuvuga ngo abantu bakomeze babiganireho, umwanzuro uzafatwa n’ubundi nawe icyo gihe azaba ahari, azatanga igitekerezo cye icyo gihe kigeze.”
FPR nayo iracyabona ubushobozi muri Perezida Kagame
Depite Bazivamo yasobanuye ko guhitamo Perezida Kagame ari ngombwa kuko batavuga ngo nibagerageze undi, kandi hari uwo babona ushoboye, ufite aho yavanye igihugu.
Yagize ati“ Turi mu gihugu kigikeneye kwiyubaka ntabwo twavuga ngo reka tujye kugerageza abandi kandi uwo tuzi tumuzi, mu rwego rw’umuryango turavuga tuti ni byiza ko yakomeza akatuyobora, ni icyifuzo.”
Yakomeje avuga ko iri shyaka rizakomeza kubaka abayobozi bazatera ikirenge mu cye.


















TANGA IGITEKEREZO