Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2017, ubwo abagize urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda bongererwaga ubumenyi ku mikorere yabo, igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’inganda (NIRDA), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) hagamijwe kubafasha kunoza ibyo bakora.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ iterambere muri NIRDA, Dr George Nyombaire, yavuze ko bafite intego yo guteza imbere abavuzi gakondo bagakora kinyamwuga n’imiti batanga ikaba ifite ubuziranenge kandi bagakora batihishahisha.

Dr Nyombaire ati “Biri mu nshingano zacu kugira ngo dufashe abakora ishoramari bose bakore ibintu byiza kandi batange umusaruro ushobora guhangana ku isoko. Hari ibwiriza rigiye kuzemezwa na Leta ryemerera abavuzi gakondo gukora ku mugaragaro ariko kugeza ubu ntabwo iryo bwiriza rirasohoka, barakora ariko haracyarimo ibibazo”.

Dr Nyombaire yijeje abavuzi gakondo ko NIRDA izabafasha kumenya neza ibyo bakora n’imiterere y’imiti batanga, amategeko n’amabwiriza abagenga, gukoresha ikoranagabuhanga, ndetse ibasezeranya ko izabajyana mu rugendoshuri mu bihugu by’amahanga byateye imbere mu buvuzi gakondo kugira ngo bahaheyo ubumenyi.

Abavuzi gakondo babwiwe ko hari ibihugu nk’u Buhinde, u Bushinwa n’ibindi byateye imbere mu buvuzi gakondo no muri serivise z’ubuzima bibikesha abavuzi gakondo bakora kinyamwuga, basabwa kugera ikirenge mu cyabo.

Bamwe mu bavuzi gakondo baganiriye na IGIHE bavuze ko imikorere yabo isanzwe itifashe neza kuko bakora amakosa menshi, ariko bizeye ko ubufasha bagiye guhabwa na NIRDA ku bufatanye na Minisante buzakemura ibyo bibazo.

Daniel Gafaranga ati “Niba koko umuntu ari umuvuzi gakondo atarigeze ahugurwa na rimwe birumvikana ko ibyo yakora byose ntaho byahurira n’iterambere turi kujyamo, ariko mu gihe hazaba habonetse amahugurwa ahoraho, tuzakora ibintu byiza. Amakosa turayafite turinenga byinshi ntavugira hano, ahubwo amahugurwa aratuma tuba abantu bazima”.

Abavuzi gakondo bavuga ko basanzwe bakora amakosa mu byo bakora ariko biteguye kuyareka bagakora kinyamwuga
Abavuzi gakondo bavuga ko basanzwe bakora amakosa mu byo bakora ariko biteguye kuyareka bagakora kinyamwuga

Umuhanga mu by’imiti ushinzwe gusuzuma no kwandika imiti mishya muri Minisante, Edmond Semana, yavuze ko bari gutegura uburyo bwo gukorana neza n’urugaga rw’abavuzi gakondo hashyirwaho amategeko n’amabwiriza abagenga, akemeza ko impungenge zose bateza mu bantu zizashira.

Semana ati “Itegeko rizakuraho impungenge zose kuko rizaba rivuga ngo ‘kugira ngo ube umuvuzi gakondo mu Rwanda usabwa kuba wujuje ibi bukurikira’, icya kabiri ni uko umuti ufite icyo uvura, ntabwo wavuga ngo uvura indwara zose, ngo uvura bose, ibyo ntabwo biba ari byo ni nk’ubupfumu ntabwo bisobanutse. Itegeko rizaba risobanutse, ni ukuvuza ibimera, ibikomoka ku butaka cyangwa ku nyamaswa bishobora gusuzumwa n’abahanga bakemeza ko koko ibyo bintu bishobora kuvura izo ndwara, ntabwo tuzagendera kuri ‘Ndazi, ba Sogokuru baratubwiye’ oya”.

Kugeza ubu urugaga rw’abavuzi gakondo rugizwe n’abantu 85, rufite icyicaro mu Karere ka Kicukiro, ariko rusa n’aho nta mikoranire ihamye rufitanye na Minisiteri y’Ubuzima, kuko badashobora guhanahana abarwayi baje kwivuza.

Abavuzi gakondo babonye n'umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abavuzi gakondo babonye n'umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abavuzi gakondo bagiye gufashwa kureka imikorere n’amanyanga nk’ay'abapfumu
Abavuzi gakondo bagiye gufashwa kureka imikorere n’amanyanga nk’ay'abapfumu
Dr George Nyombaire yabwiye abavuzi gakondo ko  bagiye gufashwa gukora kinyamwuga
Dr George Nyombaire yabwiye abavuzi gakondo ko bagiye gufashwa gukora kinyamwuga
Umuhanga mu by’imiti ushinzwe gusuzuma no kwandika imiti mishya muri Minisante, Edmond Semana
Umuhanga mu by’imiti ushinzwe gusuzuma no kwandika imiti mishya muri Minisante, Edmond Semana
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ iterambere muri NIRDA, Dr George Nyombaire
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ iterambere muri NIRDA, Dr George Nyombaire
Umwe mu bavuzi gakondo atanga igitekerezo ku cyabafasha gukora kinyamwuga
Umwe mu bavuzi gakondo atanga igitekerezo ku cyabafasha gukora kinyamwuga

[email protected]