Ni igikorwa cyateguwe na INES-Ruhengeri ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) na Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) ndetse na Kaminuza y’u Rwanda.
Umuyobozi INES-Ruhengeri, Padiri Hagenimana Fabien, yavuze ko bateguye icyo gikorwa kuko biri mu nshingano zabo kandi bagamije gufasha abavuzi gakondo gusigasira umurage.
Ati “Nka Kaminuza turigisha tugakora ubushakashatsi ariko tugatanga n’umusanzu mu iterambere ry’abaturage. Twateguye amahugurwa yimbitse kugira ngo uyu mwuga ugende neza kandi tubungabunge umurage igihugu cyacu cyifitiye w’ubuvuzi gakondo.”
Bamwe mu bavuzi gakondo bavuga ko mu gihe cy’icyumweru bamaze bigishwa hari byinshi bungutse bizabafasha kunoza umwuga wabo ukarushaho kugenda neza.
Uwimana Béatha ati “Nungutse uburyo bwiza bwo gusarura ikimera yaba imizi, amababi cyangwa indabyo ndetse n’imbuto nta cyangije ngo ngice umutwe cyangwa nkirandure kuko ejo nzongera kugikenera.”
Habumugisha Pascal wo mu Karere ka Muhanga avuga ko yungutse kugira isuku mu buvuzi no kwakira neza abarwayi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco, Ubumenyi bw’Imibereho n’Imibanire y’Abantu muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Kajuga Jérôme, yavuze ko abavuzi gakondo bo mu Rwanda bari mu nzira nziza kandi bazakomeza kubashyigikira.
Ati “Batangiye gucya, kwigirira icyizere no kumva ko ubumenyi bwabo bushobora kubatunga kandi batangiye kumva ko bashobora gutanga umusanzu mu buvuzi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Sendegeya Augustin, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko bikwiye ko abavuzi gakondo bagira imikoranire n’amavuriro asanzwe.
Ati “Icyo Minisiteri y’Ubuzima yitaho ni uko abavuzi gakondo banoza kandi bakagaragaza ibyo bakora natwe tukabafasha kwishyira hamwe no gukorana n’andi mavuriro ku buryo dushobora no gushyiraho inganda nto zikora imiti mu bimera basanzwe bakoresha.”
Visi Perezida wa Mbere w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda, Twambazimana Dieudonné, yavuze ko bagerageje kwibumbira hamwe kugira ngo banoze imikorere.
Kugeza ubu urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda rumaze kwiyandikishamo abagera ku 3 450.
Kuri iyi nshuro abahuguwe baturuka mu Ntara y’Amajyepfo no mu mu turere tumwe na tumwe two mu Burengerazuba.


















TANGA IGITEKEREZO