Ni mu buhamya yatangiye ku gicumbi cy'intwari mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, ahizihirijwe Umunsi w'Intwari ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba.
Mu ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997, nibwo abacengezi bagabye igitero ku bana bigaga muri ES Nyange, babasaba kwitandukanya bagendeye ku moko abana baranga, abacengezi babicamo batandatu abandi barakomereka.
Mu buhamya bwa Abayisenga wacikiye ukuguru muri icyo gitero yagize ati "Baratambuka babona umukobwa umwe, bati wowe rwahoze rukubunza ku ishusho, tega umutwe tukwiyicire neza. Bahita bamurasa mu mutwe arapfa. Yitwaga Mukarutwaza Séraphine ".
Abayisenga yakomeje avuga ko abo bacengezi bakomeje kubasaba kwitandukanya ariko bo bakabyanga.
Ati "Bagira ngo nyine biduteye ubwoba barongera baravuga ngo ntabwo mushobora kwitandukanya ngo abahutu bajye hariya abatutsi nabo bajye hariya. Bati ubu nta muhutu urimo hano ngo tumukize? Turaceceka".
Muri iki gitero cyamaze iminota 30, Ingabo z' u Rwanda zaratabaye, zica umwe muri abo bacengezi abandi barahunga.
Abayisenga ati "Amahoro dufite uyu munsi tuyakesha amaraso y'intwari yamenetse".
Abanyeshuri biga muri iri shuri, bavuga ko baterwa ishema no kwiga mu ishuri intwari z'abana b' i Nyange zizemo.
Guverineri w'Intara y' Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimye ubutwari bw'abanyeshuli b'i Nyange avuga ko kuba intwari bidasaba imyaka, igihagararo, cyangwa ubwoko, ko ahubwo bisaba umutima uzira umugayo n'ubugwari.
Ati "Aba bana bamennye amaraso ari bato aho gutatira igihango cy'ubunyarwanda babere abakuru urugero".
Guverineri Habitegeko yihanije ababiba amacakubiri mu bana abasaba kubireka ahubwo bakabatoza indangagaciro nziza.
Ati "Uburere bwiza uhaye umwana bushobora kumukurikirana bugatuma akora ibikorwa byiza bigirira igihugu akamaro. Nanone nihaniza ababyeyi bashobora kuba batoza abana babo ingeso mbi, zirimo amacakubiri n'ibindi bishobora kugeza igihugu kure, mbasana kubireka ahubwo bakabatoza indangagaciro nziza zo gukunda igihugu no kukitangira".
Buri mwaka ku itariki 1 Gashyantare, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari. Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n'ingenzi.







Ibitekerezo 0