00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu babaze amatungo afite agaciro ka miliyoni 500 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 June 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, wateguye amatungo agomba kubagwa arimo inka n’ihene mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha, afite agaciro k’arenga miliyoni 500 Frw.

Eid Al Adha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Ni umunsi ubanzirizwa n’amasengesho rusange ahuza abayisilamu hirya no hino mu gihugu, ugakurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

RMC yagaragaje ko hateguwe amatungo agomba kubagwa muri ibi bihe byo kwizihiza umunsi w’ibitambo cyane ko ari igikorwa kimara iminsi ine abantu basabana ndetse buri muyoboke w’iri dini agasabwa kubaga itungo rifatwa nk’igitambo abakene bagafashwa.

Uyu muryango wateguye inka 1300 n’ihene 1200 zizabagwa muri iki gihe cy’iminsi ibiri ariko bishobora kwiyongera bitewe n’uko uyu muryango ugenda ubona abaterankunga.

Aya matungo arabagwa agashyikirizwa ku musigiti hanyuma abayisilamu batishoboye bataba babonye itungo babaga mu muryango bagahabwa ngo bose bishimire umunsi w’ibitambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Sibomana Salim, yabwiye IGIHE ko bahitamo gusangira mu gukomeza kwimakaza urukundo muri bo no kuzirikana uyu munsi w’ibyishimo kuri bo.

Ati “Aba ari umunsi w’ibyishimo kandi mu kuwutegura duhera ku masengesho. Nyuma tugira n’igikorwa cy’igitambo aho abayisilamu batanga ibitambo kugira ngo nyagasani abishimire. Nyuma yo kubaga rero turasangira n’abavandimwe, abakene ndetse n’inshuti.”

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yasabye abayisilamu bose kwizihiza uyu munsi mu buryo bw’umwihariko basangira n’abandi ariko bazirikana no gukora ibikorwa byiza by’urukundo.

Umuganga w’Amatungo ukorera mu Ibagiro rya Nyabugogo, Mbabazi Olivier, yavuze ko muri iyi minsi mikuru amatungo babaga yiyongereye.

Yagaragaje ko muri iri bagiro hamaze kugezwa inka 600 z’abayisilamu zizabagwa muri iyi minsi n’ihene 1200 ariko batekereza ko zishobora kugenda ziyongera uko iminsi ishira.

Mbabazi yavuze ko izo nka ziyongera ku zo bari basanzwe babaga aho baraye babaze inka 150 zigashyirwa muri firigo nk’uko amategeko ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi abivuga.

Mu ibagiro rya Nyabugogo bavuga ko hamaze kugezwayo inka zirenga 600
Inka ni rimwe mu matungo akunze kubagwa cyane mu gutamba ibitambo
Inka zibagwa kuri uyu munsi ni izikuze zimaze nibura imyaka ibiri
Nyuma yo kubaga, barabanza bakazumutsa mbere yo kuzohereza ku misigiti
Inyama ziba zabazwe zihabwa n'abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages