Umuryango w’Abayisilamu udaharanira inyungu mu Rwanda Al-Amal, mu mpera z’icyumweru gishize watanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu batishoboye bagera kuri 500, mu karere ka Nyarugenge na Kamonyi. Uyu muryango urakangurira abayisilamu bose ndetse n’abandi bafite umutima, kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abatishoboye.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda zawo, Umuryango wa Kisilamu Al-Amal, wageneye ubwisungane mu kwivuza abantu 250 batishoboye bo mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, n’abandi 250 bo mu karere ka Kamonyi.
Mufti w’u Rwanda w’agateganyo, Sheikh Kayitare Ibrahim wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kamonyi mu gikorwa cy’umuganda, ndetse bagashyikiriza Mituweli abatishoboye bagera kuri 250, yatangaje ko gufasha abatishoboye biri mu ndangagaciro za Kisilamu, kuko iyo utanze ufasha mugenzi wawe na we Imana ikwitura ineza wagiriye abandi.
Agira ati “Igikorwa cyakozwe n’uyu muryango wa Kisilamu twagifasheho urugero rwiza, kuba buri munyamuryango wa Al-Amal yariyemeje kwishyurira Mutuelle de santé nibura umuntu umwe buri kwezi. Umunyarwanda wihesha agaciro ni ugira icyo amarira abandi banyarwanda atavanguye, kandi akabakorera icyo yifuza ko bamukorera. Agahora akora neza, yizeye ko ineza agirira abandi na we izamugarukira.”
Mufti w’u Rwanda wungirije w’agateganyo, Sheikh Iyakaremye Amuri Sulaiman mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko iki gikorwa cyavuye ku muryango Al-Amal, Umuryango w’abayisilamu ubakira neza. Ati “Iki gikorwa twacyishimiye cyane, kandi twifuza ko cyakomeza kikaba igikorwa cya buri wese, akishakaho ubushobozi adategereje akimuhana mu gufasha Abanyarwanda batishoboye. Iyo umuntu ahaye mugenzi we umwe ubuzima aba ameze nk’uhaye ubuzima imbaga nyamwinshi.”
Sheikh Mbarushimana Sulaiman ushinzwe imibereho myiza mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda (AMUR), akaba n’umwe mubayisilamu bagize umuryango uaharanira iterambere n’imibereho myiza (Al-Amal), mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge batoranyije abaturage babaye kurusha abandi, bityo babagenera ubwisungane mu kwivuza. Ati “Mu muryango wacu twieyemeje ko buri munyamuryango agomba buri kwezi gushakira umuntu umwe utishoboye ubwisungane mu kwivuza. Iki gikorwa tugikora nta kurobanura, tureba abatishoboye bose si ngombwa kuba uri umuyisilamu.”
Sakindi Jean Baptiste, umuyobozi w’umudugudu wa Kiberinka utuyemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yadutangarije ko kimwe mu byari bibangamiye abatishoboye baba muri uwo mudugudu ari ukutagira ubwisungane mu kwivuza. Atangaza ko uwo mudugudu utuwe n’abantu bagera kuri 700, barimo incike zigera kuri 20. Abishoboye muri muri uwo mudugudu bakaba batarenga nka 50. Ati “Iki gikorwa ni ingenzi, ushobora kuburara rimwe ntugire icyo uba ariko urwaye ntiwivuze indwara yaguhitana. Ubu rero babahaye ubuzima.”
Nyirahakizimana Nadia utuye mu mudugudu wa Kiberinka, akagari ka Rugarama, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, akaba umwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza, ashima umuryango wa Kisilamu wabafashije. Ati “Batweretse umutima w’urukundo. Twari abantu icyenda mu rugo kandi nta bushobozi twari dufite. Ubu ntawe uzarembera mu rugo. Igikorwa nk’iki cyongera kutwereka ko badutekereza ko na twe turi abantu tudakwiye kuba mu bwigunge.”
Umuryango Al-Amal washinzwe n’abayisilamu, ukaba ari umuryango utegamiye kuri Leta. Ugamije iterambere nimibereho myiza, hagendewe ku cyerekezo 2020 guverinoma y’u Rwanda yihaye. Uretse gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye, bafite gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage atarageraho, babakorera amavomo. Ku ikubitiro barateganya mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge.



















TANGA IGITEKEREZO