Ibi yabibasabye kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeli, ubwo abayisilamu bo ku Isi yose bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Adha, umunsi bazirikana ukumvira kwaranze intumwa Aburahamu kugeza aho ajya gutanga umwana we w’ikinege Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha.
Mufti Kayitare yavuze ko uyu munsi usobanura ibintu bine ku bayisilamu; Kwiyegereza Imana, kubana neza mu miryango , ubusabane hagati y’abayisilamu n’abandi bantu, no kuzirikana amateka y’intumwa Aburahamu.
Yakomeje asaba abayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange kubaha abayobozi b’igihugu no kubasengera ngo bakomeze kubayobora neza.
Yagize ati’’ Abayisilamu n’abanyarwanda muri rusange tugomba kubaha ubuyobozi bw’igihugu kuko umwisilamu nyawe ari ukunda igihugu cye akakitangira. Nta bikorwa bibi bikwiye kumuranga, agomba kurangwa n’ibikorwa byiza by’ubusabane, gufasha abatishoboye mu rwego rwo kugandukira Imana.’’
Kuri uyu munsi wa Eid Al Adha, Abayisilamu bishoboye bategekwa kubaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo bakagaburira abatishiboye mu rwego rwo kugira ngo na bo kuri uyu munsi babone ifunguro bishime nk’abandi bose.
Uyu munsi Abayisilamu bawukora hashize iminsi ibiri umutambagiro mutagatifu ubera i Maka buri mwaka utangiye. Muri uyu mwaka Abayisilamu 130 nibo bitabiriye uyu mutambagiro.



















TANGA IGITEKEREZO