Abayoboke b’idini rya Isilamu mu Rwanda bamaganye imitwe ya Boko Haram, Al Qaeda, Al Shabab, Leta ya Kiyisilamu n’iyindi ikomeje kumena amaraso yitwaje ko irwanira ubusugire bw’idini ryabo.
Abayoboke b’idini ya Isilamu mu Rwanda bababajwe n’uko hari benshi babafata nk’intagondwa bikaba byaratangiye kuzana agatotsi mu mibanire yabo n’abandi baturage.
Ku rundi ruhande abaturage baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bafata Abayisilamu nk’abantu bakora amanyanga, ari naho bahera babita Abaswayire, bityo ngo ntibitangaje kumva ko bashobora gukora ibikorwa by’ubutagondwa bitewe n’icyo bagambiriye kugeraho.
Umuturage wo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali utashatse ko izina rye ritangazwa yemeza ko bitamutangaza kuba Isilamu yashinga imitwe y’iterabwoba kuko benshi mu Bayisiramu azi bakunda amafaranga kandi ntibavugirwemo.
Ati "Ntibitangaza kumva ko imitwe y’inkozi z’ibibi nka Boko Haram n’iyindi ivuga ko ikorera idini ya Isiramu kuko benshi mu Bayisiramu nzi ari abacuruzi badatinya gukora uburiganya ngo babone imari”.
Umwe mu mpuguke z’Idini ya Isilamu, Dr. Ismail Buchanan ahakana ko nta sano na rimwe Idini ya Isilamu ifitanye n’imitwe y’iterabwoba ivuga ko iyirwanirira, ahubwo akavuga ko hari ababa bayihishe inyuma ngo bahindanye isura y’iri dini.
"Birababaje cyane kuba imitwe y’inkozi z’ibibi hafi ya yose yiyitirira Isilamu, biriya hari ababa babiteguye kugira ngo baharabike idini y’intumwa y’Imana Muhammad”.
Ntiyemeranya n’abavuga ko Abayisiramu bo mu Rwanda ari Abaswayire kuko kuba muri bo harimo indyadya bidakwiriye kwitirirwa idini yose.
Buchanan avuga ko Abasilamu nyabo ari abagendera ku mategeko akubiye mu gitabo cya Korowani. Ahamya ko mu nyigisho za Isilamu nta harimo ingingo y’iterabwoba n’ubwicanyi.
Umuyobozi w’idini rya Isiramu mu Mujyi wa Kigali akaba n’ukuriye Ishami ry’ ivugabutuma mu muryango w’Idini rya Isiramu mu Rwanda, AMUR, Sheikh Mussa Sindayigaya avuga ko Isiramu atari idini ry’intambara nk’uko bamwe babyibwira.
Avuga ko abenshi bafata nabi icyo bita itegeko ry’intambara “Djihad” kandi mu by’ukuri ridategeka Abayisiramu kumena amaraso y’abo batavuga rumwe.
”Djihad yibutsa Umuyisilamu ko agomba kugira ishyaka ryo gutangaza ingoma ya “Allah” kandi akayirwanira bibaye ngombwa. Ntitegeka Abayisiramu kurimbura abatavuga rumwe nabo.”
Asobanura ko mu mateka y’u Rwanda Isilamu ifite isura nziza bityo itapfa kwangizwa n’imitwe ya Kiyisiramu yitirira iri dini.
Ati "Mu 1993, Umuryango w’idini ya Isilamu washyize agaragara itangazo ryamagana icengezamatwara ryahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi, kandi Abayisiramu bitwaye neza mu gihugu mu gihe cya Jenoside ntibivanga mu bwicanyi baza no kubishimirwa nyuma y’aho.”
"Kuba Isiramu yaritwaye neza mu bihe bikomeye mu mateka y’u Rwanda kandi na n’ubu Abayisilamu bakaba ntawe basagarira bikwiye guhumuriza Abanyarwanda bose ntibabafate nk’abagizi ba nabi”.
Isiramu ni idini ryemera Imana imwe ryashinzwe muri 622 na Muhammad. Abayisilamu bagendera ku gitabo cya Korowani gifatwa nk’igikubiyemo amagambo Imana yabwiye Muhammad.
Muri iki gihe imitwe myinshi y’iterabwoba ivuga ko irwanira ibikubiye muri Korowani yica kandi igatoteza abaturage hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO