Niwo mudugudu mushya uheruka gutahwa muri gahunda ya Guverinoma yo gutuza neza abaturage no kubitaho byoroshye.
Kuva mu myaka itanu ishize bimaze kuba ihame ko ku munsi u Rwanda rwizihizaho igihe gishize rubohowe mu maboko y’ubutegetsi bubi, hatawa umudugudu w’icyitegererezo.
Ni igikorwa kiri mu cyerekezo cy’igihugu cyiyemeje ko bitarenze mu 2024, u Rwanda ruzaba rufite imidugudu y’icyitegererezo 416, ni ukuvuga umudugudu umwe muri buri murenge.
Ni imidugudu yubakwa ifatiye urugero ku wa Rweru uri mu Karere ka Bugesera, watujwemo abaturage bimuwe mu Birwa bya Mazane na Sharita.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gutuza abaturage hamwe hagamijwe kubavana mu manegeka, kugabanya ubutaka buturwaho no koroherwa no kubagezaho ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, amavuriro n’amashuri, amazi, amasoko n’ibindi.
Nko mu Mudugudu wa Gishuro hatujwemo imiryango 64; buri wose wahawe inzu ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero, igikoni, gaz yo gutekesha na televiziyo kandi buri nzu ifite amazi n’umuriro. Abaturage banubakiwe irerero, ivuriro rito [poste de santé], agakiriro n’icyumba mberabyombi.
Buri muryango kandi wahawe inka, ufite n’imishinga ihuriweho irimo uw’ubworozi bw’inkoko 2000, ubuhinzi bw’urutoki n’inanasi.
Mu mezi abiri gusa, uyu mudugudu umaze kubona inyungu ya miliyoni 10 875 640 Frw arimo 220 600 Frw yakuwe mu mukamo w’inka n’andi 10 875 640 Frw yakuwe mu magi.
Uyu musaruro bawukesha inkoko 2000 zitera amagi n’inka 64 bahawe zirimo 19 zahise zibyara zikaba zitanga umukamo.
Umudugudu wa Gishuro uherereye i Tabagwe ahafite amateka yuko aribwo butaka bwa mbere bwafashwe n’ingabo zahoze ari iza RPA ubwo zarwanaga zishaka kubohora igihugu.
Abaturage benshi bamaze kuganura ku byiza byo gutura mu midugudu babwiye IGIHE ko gutekerezwaho no kubakirwa ari inkuru yaryoheye amatwi yabo.
Nyiramwiza Elisabeth w’imyaka 70 akimenyeshwa iyo nkuru ngo yasazwe n’ibyishimo, anarara adasinziye.
Ati “Aho nabaga nari ndi mu nzu nakodesherezwaga n’umurenge ariko bigeze aho barambwira bati hano ugiye kuhimuka bakujyane i Nyagatare mu nzu Kagame yabubakiye. Numvaga ari nk’inzozi nti ubu koko ngiye mu nzu y’icyitegererezo? Ubwo ndambaye imodoka y’akarere iraza irantwara.”
Kuri ubu ubuzima bwarahindutse kuko “Ncana kuri gaz, mu minota mike ibyo kurya ukaba urabihishije. Ndi mu munezero pe nta kibazo mfite rwose, ndanywa amata mu gitondo na nimugoroba, yego umuntu umwe bamuha igikombe kimwe ariko kirampagije, nkinywana umutuzo, ibiryo birahari, umwana tubana agateka agakora n’isuku, tukarya tukaryama.”
Rwiyamirira John we avuga ko gutuzwa mu mudugudu byamukijije ingoyi y’ubuzima bwo gusembera.
Ati “Naje gutuzwa hano mvuye i Karangazi, mbere si nari mfite aho kuba ariko noneho mbonye iyi nzu numva ntekanye neza. Nari mbayeho mu buzima bwo gushakisha ibiraka. Nkiri i Karangazi, nari mu buzima bubi kubera ko ntari ntekanye, ntabwo nari mfite aho kuba ariko ubu nabonye aho mba ndumva ntekanye.’’
Umudugudu wa Gishuro ni uwa gatanu utashywe ku munsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wo Kwibohora, nk’ikimenyetso cyo gushyiraho ibikorwa bihindura ubuzima bw’abanyarwanda mu buryo bufatika. Indi yatashywe mu myaka ishize irimo uwa Rweru, Horezo, Karama na Shyira.
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa byubatswe byerekana ko nyuma y’ubutegetsi bubi igihugu cyagize, ubu Abanyarwanda banganya uburenganzira ku gihugu cyabo.
Yagize ati “Uyu munsi twatashye ibikorwa by’amajyambere hirya no hino mu gihugu, ibi bikorwa birageza serivisi ku Banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese no guha agaciro buri muturarwanda. Nyuma y’imyaka myinshi ya politiki mbi y’ubusambo n’urwango, tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese kitari icya bamwe."
Gutuza abantu mu midugudu ni inyungu za rusange kuko bikemura ikibazo cy’imiturire mibi mu gihugu idindiza iterambere, rimwe na rimwe igateza ibiza cyane cyane ku batuye mu manegeka. Bituma kandi ubutaka bwubatseho buba buto kuko hari na gahunda y’uko aho kubaka inzu imwe ikabamo imiryango ine, hazajya hubakwa imwe ikabamo imiryango umunani.
Imibare y’ikigo cy’Imiturire mu Rwanda igaragaza ko hagati ya 2010 na 2019, hubatswe imidugudu y’icyitegererezo 132 yashowemo miliyari 220 Frw. Yatujwemo imiryango 15600.
U Rwanda rufite imidugudu y’icyitegererezo 243. Yiyongereye cyane mu myaka itanu ishize aho yavuye ku 165 mu mwaka wa 2015/2016, yongerwaho 78.
- Umudugudu wa Gishuro i Nyagatare ni wo uherutse gutahwa








Abaturage bo mu Murenge wa Rongi muri Muhanga batujwe neza













I Shyira mu Karere ka Nyabihu








Ab’i Nyundo nabo ntibatanzwe









Rugabano mu Karere ka Karongi






Gikomero mu Karere ka Gasabo



I Musanze, Umujyi wunganira uwa Kigali naho ntibacikanwe








Abaturage bo mu Ruhango na bo ntibirengagijwe



Mu Bugesera ni uku hameze





Abanyamujyi b’i Nyamirambo bubakiwe Umudugudu i Karama












Amafoto: Rwanda Gov na IGIHE
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!