Muri iyo nama yatangijwe na perezida w’ishyaka Dr Vincent Biruta ashimira abagize igitekerezo cyo kuyitegura, anabibutsa ko iyo abantu bicaye bakungurana ibitekerezo byerekeye ku ngengabitekerezo (ideology) ya demokoarasi y’ishyaka PSD byubakiye ku guharanira imibereho myiza y’abaturage, byubaka ubushobozi bw’abayoboke mu kurushaho kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ati “iyo ufashe 300 000 ukaremera abatishoboye batatu cyangwa bane ntabwo ayo mafaranga aba apfuye ubusa ahubwo aba akoze ikintu kinini”
Dr Ryambabaje Alexandre yasangije abandi bayoboke icyo demokarasi yubakiye ku mibereho myiza y’abaturage ari icyo, ari byo byatumye abayoboke bari bitabiriye inama biyemeza ko kugira ngo imibereho myiza y’abaturage igerwaho bagomba kugira uruhare mu guca imirire mibi, gushishikariza abanyarwanda ndetse nabo bakitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé), batibagiwe no kugira isuku.
“Imibereho myiza, imirire myiza, isuku n’ibindi ntabwo byose byagerwaho tudafite amazi” iki ni igitekerezo cyatanzwe na Dr Abel cyatumye abari bitabiriye inama biyemeza ko PSD igiye gukora ubuvugizi kugirango iki kibazo cy’amazi gikemuke bikaba kandi byanashimangiwe na minisitiri w’intebe Murekezi Anastas nawe wari muri iyi nama ababwira ko hari ingamba guverinoma isanzwe yarafashe zo gukemura iki kibazo.
Mu kiganiro cyatanzwe na Rugenera Marc cyavugaga ku bucuruzi n’ishoramali yakanguriye abarwanashyaka gukora imishinga y’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi buciriritse itabasaba igishoro cyinini ariko na none yabafasha kwiteza imbere bakarushaho kugira imibereho myiza.



















TANGA IGITEKEREZO