00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobora ba mukerarugendo bongerewe ubumenyi bubafasha kunoza akazi kabo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 December 2021 saa 05:38
Yasuwe :

Abayobora ba mukerarugendo bagera kuri 50 bahuguwe ku birebana n’imitangire ya serivi hagamijwe kubafasha kunoza imirimo yabo.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF, mu rwego rwo kongerera ubumenyi abayobora ba mukerarugendo kugira ngo barusheho gukemura bimwe mu bibazo bishobora kugaragara bijyanye n’ako kazi.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Sambai Daniel yagaragaje ko aya mahugura ari ingirakamaro ku bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo kuko hari hakirimo ibikeneye kunozwa.

Yagize ati “Dutekereza ko abayobora ba mukerarugendo bakeneye kongererwa ubumenyi kugira ngo baduhagararire neza nk’igihugu kubera ko twifuza gutanga serivisi nziza. Twifuza ko abari mu bukerarugendo batanga serivizi ihambaye.”

Yakomeje ati “Kwiga ni uguhozaho, birashoboka ko hataba hari icyuho kinini ariko biri mu buryo bwo kutwibutsa ibyo abakiliya batwifuzaho, kubera ko baza mu Rwanda hari byinshi batwitegaho. Dukwiye gukora ibishiboka byose kugira ngo ababayobora bagire ubushobozi bwo kubafasha nk’uko bikwiriye.”

Abahawe amahugurwa bagaragaje ko ubumenyi bungutse buzabafasha kurushaho kunoza ibyo bakora nk’uko Mutoni Peace yabigarutseho.

Ati “Iyo twahuriye aha ngaha nk’abayobora ba mukerarugendo batwigisha uko twabafasha mu buryo bunyuranye ndetse twungurana n’ibitekerezo bigamije kunoza imikorere.”

Yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi bagira nk’abakobwa bakora akazi ko batagirirwa icyizere cyo kubayobora neza cyangwa bamwe bakifuza ku bakoresha ibitandukanye n’akazi bakora.

Ku rundi ruhande Kayiranga Eric yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu bijyanye no kubona serivisi z’imari zirimo inguzanyo.

Ati “Aya mahugurwa arajyana cyane n’akazi dukora, ariko kuko ari banki natwe twavamo abakiliya bayo. Imbogamizi ya mbere ku bayobora ba mukerarugendo bikorera, kubona inguzanyo bigorana cyane. Ahanini yari iyo mbogamizi twahuraga na yo rero niba badufasha kubona inguzanyo twabasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow yagaragaje ko hari gahunda yo guhugura abantu bakora imirimo itandukanye mu rwego rwo kubaha ubumenyi bukenewe mu mwuga bakora kugira ngo barusheho kwagura imikorere.

Kugeza mu ubu mu Rwanda habarurwa abayobora ba mukerarugendo basaga 210 barimo abakorera ibigo bitandukanye n’abikorera.

Abahuguwe basabwe guharanira kuba urugero rwiza cyane ko baba bahagarariye igihugu mu gutembereza abashyitsi
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 50
Mutoni Peace yavuze ko aya mahugurwa azabongerera ubumenyi
Kayiranga Eric yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu bijyanye no kubona serivisi z'inguzanyo mu mabanki ku bayobora ba mukerarugendo bashaaka kwikorera
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow yavuze ko iyi banki izakomeza guherekeza abashoramari
Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Sambai Daniel yagaragaje ko aya mahugura ari ingirakamaro ku bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .