Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu.
Ubwo basuraga uru rwibutso, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017, beretswe banasobanurirwa ibice bitandukanye birugize, bigaragaza amateka ya mbere muri Jenoside ndetse n’uburyo u Rwanda rwomoye ibikomere by’abenegihugu binyuze mu kwiyubaka nyuma y’imyaka 23.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi muri Global Fund ku Isi, Norber Hauser, yavuze ko bigoye kumva ukuntu umuntu atoteza umuturanyi we kugeza aho amwishe nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Umuntu abyumva mu mateka nk’ibyabaye, ariko nta mpamvu byabaye wabona. Ntiwasobanura ukuntu umuntu atoteza umuturanyi cyangwa inshuti nkuko byagenze. By’umwihariko kuri njyewe, nk’Umudage binkoze ku mutima. Icyo twakora ni ugukumira ko jenoside yazongera kubaho. Tuzi ko amateka rimwe na rimwe agenda yisubiramo, icyo dusabwa mu byo dukora umunsi ku wundi hagati yacu na bagenzi bacu, dukundane turwanye ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi, yavuze ko ari byiza kuba abayobozi ba Global Fund basuye u Rwanda by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka.
Yagize ati “Twishimiye ko basuye u Rwanda bakifatanya natwe muri iki gihe cyo kwibuka. Ni uburyo bwabo bwo kumva amateka yacu, uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’icyerekezo dufite nk’igihugu.”
Abakozi ba Global Fund, bari mu Rwanda ahagiye kubera inama yaguye y’ubutegetsi bwayo izaba ku ya 3 n’iya 4 Gicurasi 2017. Iyi nama izitabirwa n’abayobozi basaga 250 izanagenzurirwamo uko inkunga iki kigega gitanga mu bikorwa by’ubuzima mu Rwanda zikoreshwa.
Amafoto: Evariste Nsengimana



















TANGA IGITEKEREZO