Kuba amabwiriza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA), avuga ko imirenge Sacco itagomba gutanga inguzanyo irenze Miliyoni eshatu, bamwe mubayobora ibi bigo bavuga ko babibona nk’inzitizi kuri bamwe mu bakiriya baza babagana.
Bityo bifuza ko ryavugururwa buri SACCO igahabwa uburenganzira bwo gutanga inguzanyo ijyanye n’ubushobozi bwayo.
Abayobora ibi bigo bavuga ko rimwe na rimwe hari abakiriya baza basha inguzanyo irenze miliyoni eshatu, cyane cyane ababitsa muri Sacco zo mu mujyi baba bakeneye ayo gukoresha mu bikorwa byunguka nk’ubucuruzi n’ibindi.
Fiacre Ngabonziza, umucungungamutungo wa SACCO ya Ngoma mu Mujyi wa Huye, avuga ko rimwe na rimwe hari abakiriya baza bashaka inguzanyo irenze miliyoni eshatu, kandi bafite n’ingwate ariko bakabura uko babaha serivise bifuza.
Ati “Ni ikibazo gikomeye, amabwiriza RCA yatanze yo kutarenza miliyoni 3 tuyabona nk’imbogamizi, kuko hari SACCO ziba zifite ubushobozi bwo kuyarenza, ariko ku bw’amabwiriza duhabwa (…), bigatuma abakiriya bakeneye arenze bafite n’ubushobozi bwo kuyishyura bigira ahandi bakaducika.
Umugenzuzi Mukuru mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), Gilbert Habyarimana avuga ko abakiriya ba SACCO badakwiye kugira impungenege kuko gutanga inguzanyo bishingira ku bwizigame bafite.
Yagize ati “Inguzanyo nini igomba gutangwa muri Sacco, icyo cyarateganyijwe, ariko bishingira ku bwizigame bafite. Nta Sacco igomba guha umunyamuryango umwe inguzanyo irengeje kabiri n’igice ku ijana (2,5%) by’amafaranga yose abitswe niyo Sacco. Bivuga ko Sacco ifite uburenganzira bwo kuba yatanga inguzanyo ku muntu umwe kugeza kuri 2,5% by’amafaranga ibitse.”
BNR ibivugaho iki?
Mu nama iherutse guhuza abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse mu ntara y’Amajyepfo na Banki nkuru y’igihugu (BNR), ari na yo ifite mu nshingano kureberera ibi bigo, iki kibazo cyaragaragajwe.
Monique Nsanzabaganwa Visi Guverineri wa BNR yavuze ko ikibazo atari amafaranga make ibi bigo bitanga ko ahubwo ngo na bamwe mubayobozi babyo batita ku gushishikariza abantu kubagana.
Gusa ngo kugira ngo iki kibazo gikemurwe hakwiye kurebwa kumpande zose haba kumikorere n’imiyoborere y’ibi bigo.
Yagize ati “Kugira ngo ubikemure ugomba gufata ingamba zuzuye zikora ku mpande zose, izi miyoborere n’imikorere ya Sacco, ni ukuvuga ubwizigame bw’abanyamuryango bugakomeza kuza, ibyo rero birakenera na Mobilisation (ubukangurambaga)”.
Sacco usibye kuba ari bimwe mu bigo by’imari bifasha abaturage kubona inguzanyo ziciriritse ndetse no kubitsa biboroheye binafasha mu kwihutisha iterambere mu gace biherereyemo.



















TANGA IGITEKEREZO