Abayobozi 243 basubije amafaranga arenga miliyoni 60 bari banyereje mu ngengo y’imari ya 2011-2012.
Aya mafaranga bayasubije batabanje kujyanwa mu nkiko ahubwo bemeye gutanga ihazabu y’icyaha bakoze ndetse bishyura umusoro n’andi mafaranga basoneye abantu binyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko hari n’abandi bayobozi 129 baregewe inkiko bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakoze mu gucunga nabi ibya rubanda, naho abandi 93 bakaba barakoze amakosa y’akazi bazahanirwa na Minisitiri w’Intebe.
Muri rusange abayobozi 465 b’abasivile ni bo bacunze nabi umutungo wa Leta kandi harimo 66 bo mu nzego nkuru z’igihugu uhereye ku banyamabanga bahoraho muri za Minisiteri kugeza ku bayobozi bungirije b’uturere.
Naho ibigo 97 bya Leta ni byo byari byatahuweho gucunga nabi ibya rubanda mu bigo 134 byagenzuwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri 2011/12.
Abakurikiranyweho icyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta ngo barigishije amafaranga arenga miliyoni 273.
Abaregewe inkiko bakurikiranyweho ibyaha by’ubwoko 6 hashingiwe ku gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ku isonga hari icyaha kijyanye no gutanga nabi amasoko ya Leta kiri ku kigero cya 58% aho gifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 647. Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 628 iteganya igifungo cy’amezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 2 ariko iyo cyakozwe n’umuyobozi mukuru gihanishwa igifungo cy’imyaka 3 kugeza kuri 5.
Icyaha cya kabiri ni ukurigisa umutungo wa Leta cyakozwe ku kigero cya 35% gihanishwa ingingo ya 325 iteganya igifungo cy’imyaka 7 kugeza ku myaka 10 n’ihazabu ihwanye n’inshuro 2 kugeza kuri 5 z’agaciro k’ibyarigishijwe cyangwa ibyononwe.
Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko bwarangije gukora kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2011/12, ubu bukaba bwaratangiye gusesengura raporo nshya ya 2012/13 yasohotse mu mpera za Kamena.
Umwaka w’ingengo y’imari mu Rwanda kimwe no mu karere, utangira buri tariki ya 1 Nyakanga ukarangirana n’iya 30 Kamena.
Kuva kuri raporo ya 2006 kugeza kuya 2010/11, abayobozi barenga 580 bamaze guhamywa n’inkiko ibyaha byo kunyereza imari n’umutungo bya Leta aho bahanishijwe igifungo cy’amezi 6 kugeza ku myaka 10, kwishyura ibyo banyereje n’amahazabu atandukanye nk’uko biteganywa n’itegeko.
Aba bayobozi bose bakaba baranyereje amafaranga arenga miliyari 1 n’indi mitungo ya Leta itandukanye.
Icyakora Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) ifite inshingano yo kugaruza ayo mafaranga imaze gutsindira miliyoni 170 gusa.
Umuyobozi w’urwego rw’amategeko muri MINIJUST, Umbakare Pierre Celestin, avuga ko impamvu bisa n’ibitinda ari inzira babikoramo n’umubare w’abakozi badahagije (intumwa za Leta) kuko ari 8 gusa bashinzwe kuburana imanza zose Leta iba yarezwemo zirimo iz’amasambu y’abaturage, abakozi birukanywe mu buryo bunyuranye n’amategeko n’ibindi birimo no kugaruza iyi mitungo iba yanyerejwe n’abayobozi.
Icyakora ubushinjacyaha bukuru buvuga ko kuva kuri aba bayobozi 129 bo muri raporo ya 2011/12, buzifashisha ingingo ya 46 y’igitabo cy’amategeko ahana cya 2012 ibemerera gusaba umucamanza agategeka utsinzwe gusubiza ibyo yahamijwe bitagombye ko MINIJUST ariyo izajya kubikora.
Hejuru ku ifoto: Umugenzuzi Mukuru w’Imari, Obadiah Biraro



















TANGA IGITEKEREZO