00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haravugwa abayobozi b’amakoperative batorokana umutungo wayo bakajya muri Sudani

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 October 2015 saa 07:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative butarangaza ko bamwe mu bayobozi b’amakoperative bikubira umutungo, abandi bagafata inguzanyo mu izina rya koperative bagahita batorokera muri Sudani na Uganda.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu ihuriro ry’abayobozi b’impuzamahuriro z’amakoperative atandukanye akorera mu Rwanda mu mahugurwa ku mikorere y’amakoperative.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative, Mugabo Damien, yagarutse ku miyoborere n’imicungire y’umutungo w’abanyamuryango b’amakoperative, agaya cyane abayobozi basahurira umutungo mu mifuka yabo.

Yagize ati “Tumaze iminsi twumva ubuyobozi bubi mu makoperative, aho banyereje imitungo y’abaturage, ibyo bintu ntimukwiye kubyemera kuko abaturage nibo babazamuye babashyira muri ubu buyobozi, bazajya bavuga ko mwatatiriye igihango. Umuntu agende arye koperative ayimare [...] ejo tukumva ngo yagiye Kampala...yagiye muri Sudani, asize yejeje koperative!”

Hagarutswe kandi ku bayobozi barigisa ibitabo birimo imigabane y’abanyamuryango n’amafaranga y’inguzanyo afatwa n’abayobozi bitamenyeshejwe inteko rusange, abanyamuryango bagasigara bishyura ideni batazi icyo ryakoze n’ibindi bibazo bitandukanye.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative, Katabarwa Augustin, yavuze ko” ubumenyi bucye ku banyamuryango b’amakoperative bujyanye no kudasobanukirwa uburenganzira bwabo butuma hari abayobozi b’amakoperative babwuririraho bagahemukira abanyamuryango.

Katabarwa yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze bityo hakiri koperative zimwe ziri ku isonga mu mikorere myiza.

Guhugurwa no kwigishwa akaba ari intwaro bazakomeza gukoresha barwanya imikorere mibi y’abayobozi b’amakoperative.

Aba bayobozi birinze kugira icyo batangaza ku mubare w’amafaranga yarigishijwe n’abayobozi b’amakoperative, bavuga ko ibibazo nk’ibi biri mu manza, ubundi bavuga ko nta mibare bari bitwaje muri aya mahugurwa.

Mugabo Damien, Umuyobozi wa RCA
Katabarwa Augustin, Umuyobozi w'Urugaga nyarwanda rw'amakoperative

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages