Ibi yabitangaje kuwa kane tariki ya 7 Gicurasi, ubwo abayobozi b’amahuriro y’amakoperave bamurikiraga ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative(RCA) n’urugaga nyarwanda rw’amakoperative (NCCR) imihigo y’ibyo bazakora.
Minisitiri Kanimba yavuze ko hari igihe ajya asura abahinzi agasanga koperative bitwa ko barimo batayizi ndetse rimwe rimwe batanayemera, batekereza ko ari urwego rw’ubuyobozi rwa Leta.
Yagize ati”Usanga hari ubwo batekereza ko ari urwego rwashyizweho na Leta ngo rubayobore, bagafata abayobozi ba koperative nk’abakozi ba Leta ntibabisanzureho.”
Minisitiri Kanimba yasabye kandi abayobozi b’amahuriro y’amakoperative kwegera inzego zo hasi bakazishishikariza kugira imihigo izaherwaho n’inzego zo hejuru hakorwa imihigo yazo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto, Ntaganzwa Celestin, yavuze ko guhiga bizafasha gukemura ibibazo bimwe byatumaga abanyamuryango batagirira icyizere amakoperative.
Abahize bose bahurije ku gukorera abanyamuryango ubuvugizi bigamije kubashakira amasoko no kubafasha gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo babashe kubona inguzanyo.



















TANGA IGITEKEREZO