Muri uyu mwiherero wabereye i Muhanga mu kigo cya CEFOCA, haganiriwe ku buyobozi n’imyigishirize by’amashuri, gushyira ingufu mu kuzamura amashuri y’inshuke n’ay’ubumenyingiro no kuyitaho, imicungire y’amashuri hashingiwe ku iteganyamigambi ifasha mu isuzumabikorwa, gutangiza ikigega cy’uburezi mu gufasha kuzamura ireme ryabwo mu bigo bya ADEPR.
Ibyo byiyongeraho Kuzamura ivugabutumwa mu mashuri, kwita ku buzima mu by’Umwuka na Bibiliya (amatsinda asoma Bibliya) mu banyeshuri ndetse no gufata ubwishingizi bw’abanyeshuri n’abarimu.
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Uburezi muri ADEPR, Dr. Ngezahayo Jean, yatangaje ko Itorero ADEPR rifite amashuri y’inshuke 102, abanza 156, ayisumbuye 58, ayigisha Bibiliya atanu n’ayigisha imyuga atandatu kandi ko umurongo ngenderwaho w’uburezi ugamije nibura ireme ry’uburezi ryujuje ibipimo byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sengabo Leonard yashimiye ibigo byose anabasaba kubiba imbuto nziza.
Ati "Umuntu ni uwiyungura ubumenyi umunsi ku munsi, dushimiye cyane umusaruro twagezeho mu mwaka wa 2015, kuko amashuri ni pepiniyeri nziza bitewe n’ingemwe nziza wayashyizemo. Ibyo tubiba none, nibyo tuzasarura ejo. Ntabwo igiti cyiza cyakwera imbuto mbi, niturera abana neza tuzabasaruraho imbuto nziza ejo. Gutsinda k’umwana kuva ku burezi bwiza ndetse n’ikinyabupfura bihabwa abana. Udafite ibyo byombi ntacyo uzaduhera ikigo."
ku bijyanye n’ikigega cy’uburezi, Ushinzwe Imari n’Ubukungu muri ADEPR, Mutuyemaliya Christine, yabashishikarije gushyira hamwe imbaraga zabo.
Ati "Icyo kigega muzishyiriraho kizabafasha nko mu kubaka no gusana amashuri mukorera, kugura ibikoresho n’ibindi."
Abarezi biyemeje ko bagiye gutangiza icyo kigega aho buri mwaka bazajya bagira umusanzu wabo bashyiramo baniyemeza ko kizanabafasha mu kwiyubakira kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO