Ibyo bitekerezo byatangiwe mu biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022.
Byahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri 1046 bo mu Ntara y’Amajyepfo byitabirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne; Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’abandi bayobozi barimo ab’uturere.
Ibyo biganiro bigamije kwibukiranya inshingano n’umusanzu wabo mu miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri.
Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni ikivuga ku cyemezo giherutse gufatwa na Minisiteri y’Uburezi cyo gushyiraho amafaranga y’ishuri ntarengwa mu mashuri ya Leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho by’umwihariko mu mashuri yisumbuye ku biga bacumbikiwe, atagomba kurenga ibihumbi 85 Frw ku gihembwe.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko ikigamijwe ari uguca ubusumbane mu mafaranga ababyeyi bishyurira abana hirya no hino mu Rwanda bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite amikoro make yasabwaga kwishyura ’akayabo.’
Yatangaje ko ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza nta mafaranga y’ishuri agomba gusabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.
Umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Uwo musanzu uhwanye na 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.
Ikindi umubyeyi asabwa ni ukugenera umwana umwambaro w’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri. Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga 19.500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 Frw.
– Abayobozi bateguje Leta ingaruka
Abayobozi b’ibigo by’amashuri batanze ibitekerezo bagaragaje ko kugabanya minerval bishobora kuzateza ingaruka mbi.
Umuyobozi wa ENDP Karubanda, Sr Philomène Nyirahuku, yavuze ko atari ubwa mbere habayeho kuringaniza minerval mu Rwanda ariko Leta ikwiye kumenya ko ubuzima bwahindutse.
Ati “Ntanze nk’urugero nko mu ishuri nyobora dukurikije iriya minerval [nshya] twatakaje miliyoni 21 Frw ku gihembwe.”
Yabaye nk’ugaragaza ko mu byemezo bazafata ku ishuri harimo guhundurira abana amafunguro no gukuraho ifunguro rya mu gitondo.
Ati “Ubwo rero tukizera neza dutuje tunabyemera ko Minisitiri w’Uburezi na Minisitiri wa MINUBUMWE n‘abandi bose ba Meya bateraniye aha na Guverineri ubwe batazigera bemera ko umwana waryaga umugati mu gitondo n’igikoma gitunzwe na sosoma n’amagi n’inyama n’ibiribwa byose abana barya iwabo; sinumva ko umuntu wohereza umwana kwiga yamugaburiraga neza, azamubwira ngo ‘mwana rero naguhahiraga ugatekana genda upfire ku ishuri nzongera kukubona uri muzima ugeza hano’.”
Sr Nyirahuku yavuze ko yizera neza ko Leta y’u Rwanda itazigera itererana amashuri nk’uko Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabibijeje.
Ati “Ndizera neza ko ibyo bintu Leta yacu itazigera ibikora, nkaba nzatangira ntuje ntekanye umubyeyi atanga amafaranga make ariko Leta izadufasha gutuma igisenge cy’ishuri kitazatugwa hejuru ngo tubure uko tugisana, tutazananirwa gukubura aho abana barara, batazabura umuriro n’amazi.”
Muhirwa Alex uyobora Petit Seminaire Baptiste mu Karere ka Huye, yavuze ko hari urujijo mu mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi mu kugena minerval.
Ati “Ababyeyi bagize urujijo ku bigo by’amashuri bya Leta n’ibikorana na Leta ku buryo bw’amasezerano kuko iyo bavuze gutyo ababyeyi bose bumva ko aho abana boherezwa hose ari nk’amashuri ya Leta kandi ibyo ari ihame ko ayo amafaranga angomba kuba amwe.
Ariko hakabaho kwibaza ngo niba ibyo ababyeyi bavuga ari byo, bya bigo bihabwa abana na Leta ariko byishyura abarimu umushahara wabo, ayo mafaranga ibihumbi 85 Frw azagaburira abana narangiza yongere ahembe abakozi? Icyo kibazo ni rwo rujijo mugomba gukura mu babyeyi batandukanye.”
Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Uburezi ikwiye gutekereza kabiri ku kuba yaragabanyije amafaranga ya minerval kandi ibiciro ku masoko byazamutse.
Ati “Mu gihe cy’uyu munsi kuvuga ngo ibiciro byazamutse [ku masoko] ariko ni wo munsi hagiye kugabanywa amafaranga ya minerval. Imana ibahe umugisha mubyumve neza, ni inama dutanga turi bato cyane ariko gutanga inama turabyemerewe.”
REB yabasabye kwirinda gufata ibyemezo batagishije inama
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko ibyemezo byafashwe bijyanye n’amafaranga y’ishuri, Minisiteri y’Uburezi izakomeza gukurikirana ireba uko bishyirwa mu bikorwa ndetse n’imbogamizi zihari.
Yabijeje ko inzego zose zizakomeza gukorana kugira ngo umwanzuro wafashwe ushyirwe mu bikorwa neza.
Yababwiye ko uzagira ikibazo akwiye kugisha inama Minisiteri y’Uburezi aho kwihutira gufata ibyemezo binyuranye n’amabwiriza yashyizweho.
Ati “Nk’uko byavuzwe uwazagira ikibazo yazagisha inama Minisiteri y’Uburezi nk’uko byavuzwe kandi tuzazimugira.”
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kugeza ubu hari amakuru yamenye y’uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri banze kubahiriza umwanzuro wafashwe, bagakomeza gusaba ababyeyi amafaranga y’ishuri menshi.
Biteganyijwe ko amashuri azatangira kwigisha ku wa 26 Nzeri 2022 ndetse amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi ajyanye na minerval agahita atangira gushyirwa mu bikorwa.
Inkuru wasoma: Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amafaranga y’ishuri ntarengwa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!