00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’ibigo 1500 bikomeye bagiye guhurira i Kigali mu nama ku izamurwa ry’ubukungu bwa Afurika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 January 2019 saa 09:58
Yasuwe :

Abayobozi b’ibigo bisaga 1500 bikomeye muri Afurika bagiye guhurira i Kigali mu nama igamije kurebera hamwe uburyo ingamba zigamije kuzamura ubukungu bw’umugabane zava mu magambo zigashyirwa mu bikorwa.

Iyi nama izwi nka Africa CEO Forum , izabera i Kigali kuva ku wa 25 Werurwe- 26 Werurwe 2019. Izitabirwa n’abantu bari mu byiciro bitandukanye birimo inganda, imari na politiki baturutse mu bihugu bisaga 70.

Mu ngingo zikomeye iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya karindwi izigaho harimo gukoresha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (CFTA), nk’inzira yo kurushaho guteza imbere urwego rw’abikorera.

Umuyobozi wa AFRICA CEO FORUM, Amir Ben Yahmed, asobanura ko bahisemo ko ibera mu Rwanda kuko ari igihugu kiri kuzamuka byihuse mu bukungu bushingiye mu korohereza abagikoreramo ishoramari.

Yagize ati “Twishimiye ko iyi nama iri mu bikorwa bikomeye by’ubukungu muri Afurika izabera muri Kigali. Twahisemo kuyikorera mu Rwanda kuko ariho hatangirijwe isinywa ry’amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika AfCFTA. Intego y’inama ihuza abayobozi bakomeye muri Afurika ni ugukomeza inzira yo gusoza ibikorwa byatangijwe.”

Umyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, we yatangaje ko kwakira iyi nama bifiiyte u Rwanda inyungu mu byiciro bibiri by’ingenzi birimo icyo kuba ku isonga mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku nama no korohereza abashora imari mu gihugu.

Ati “Turashaka gukurura abashoramari mu Rwanda b’imbere no hanze y’igihugu. Inshuro nyinshi tujya hanze gushaka aho bari, tukababwira u Rwanda ko rutekanye, rufite amahoro ndetse ruborohereza gukora ubucuruzi. Ni byiza ko bazaza mu gihugu bakabyirebera. Abayobozi b’u Rwanda n’abikorera bazagira uruhare mu gutanga ibiganiro ndetse hari umwihariko uzagaragarizwamo uko washora imari mu Rwanda ‘Invest in Rwanda.’”

Inama ya AFRICA CEO FORUM itegurwa na Jeune Afrique Media Group n’Ikompanyi ya Rainbow Unlimited yo mu Busuwisi yitabirwa n’abarenga 1500.

Iheruka kubera mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Werurwe 2018 yitabiriwe n’abarimo Perezida w’iki gihugu, Alassane Ouattara; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe. Yanatangirijwemo iy’Abagore bayobora ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka “Women in Business Leadership.”

Inama ya Africa CEO Forum ni imwe mu zikomeye zihuriza hamwe abagira uruhare mu iterambere ry'ubucuruzi n'ishoramari muri Afurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages