00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’imidugudu bakorera Minisiteri zose zikesa imihigo ariko ngo ntibibukwa

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 9 August 2015 saa 04:09
Yasuwe :

Abayobora imidugudu mu Rwanda ngo bakorana na Minisiteri zose zikesa imihigo ziba zarahize, ariko iyo bicaye mu nama ntibajya babatekerezaho ngo nibura babagenere agahimbazamusyi.

Abayobozi ku rwego rwego rw’umudugudu bavuga ko bamenyesha abaturage gahunda za Leta, bakanabashishikariza kuzishyira mu bikorwa.

Ibi ngo bivuze ko bakorera Minisiteri zose zo mu Rwanda, hamwe n’ibigo bizishamikiyeho, hakiyongeraho no gukorana n’imiryango itari iya Leta nk’abafatanyabikorwa b’inzego za Leta.

Aka kazi kose bakora ngo ubageneye igihembo ntiwabona icyo ubahemba, ariko kandi ngo bashavuzwa n’uko izo Minisiteri bakorera zitajya zicara mu nama ngo zibatekerezeho nibura zibagenere agahimbazamusyi.

‘Dukorera Minisiteri zose ariko ntizidutekerezaho’

Mu nama y’inteko rusange ya RALGA, yateranye tariki ya 31 Nyakanga 2015, Semugeshi Zephilin, umuyobozi w’abayobora imidugudu mu Karere ka Karongi, yagaragaje iki kibazo agira ati “Abayobozi b’imidugudu bakora amasaha 24/24 bakorera Minisiteri zose kandi zikesa imihigo [...], iyo zicaye mu nama ntizibatekerezaho ngo zirebe agahimbazamushi zibagenera.”

Akaba yarakomeje avuga ko n’ubwo ari abakorerabushake ariko ngo bakwiye kujya batekerezwaho na Minisiteri bakorera zikesa imihigo babigizemo uruhare.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko abakuru b’imidugudu bahabwa agahimbazamusyi.

Yagize ati “Abayobozi b’imidugudu barashimirwa, kubera ko bafite ibikorwa byinshi buri nama zose zibaye turabatumira...Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yabahaye ishimwe ry’uko barihirirwa mituwere (Mituel) abantu 5 mu muryango. Kandi ngirango n’inzego zose aho zigiye barabashimira [...] ubu nta nama tugikora y’inzego z’ibanze hatari ababahagarariye wenda n’iyo tutabazana bose.”

Akaba yakomeje avuga ko na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika iyo yasuye abaturage, abakuru b’imidugudu baba bahari.

Mu Rwanda habarirwa imidugudu igera 14,837, abayiyobora manda y’imyaka 5 abakorerabushake batorwa n’abaturage mu gihe abo kurwego rubisumbuyeyo (ni ukuvuga Akagari) bo ari abakozi ba Leta, bahabwa akazi babanje kugapiganirwa.

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages