Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru cyatangaje ko mu Karere ka Karongi hatowe Ndayisaba Francois ngo asimbure Kayumba Bernard weguye kuwa 8 Mutarama 2015, nyuma yo gukekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa rubanda.
Mu Karere ka Nyamasheke ho hatowe Kamari Aimé Fabien usimbuye Habyarimana Jean Baptiste na we weguye kuwa 8 Mutarama, bakaba banatoye kandi Dr Ndabamenye Telesphore nk’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, akaba asimbuye Musabyimana Innocent weguye kuwa 28 Ukuboza 2014.
Muri Rusizi ho hatowe Harelimana Frederic wasimbuye Nzeyimana Oscar, na we wari watangiye gukurikiranwa n’Ubutabera hamwe n’abandi bakozi batanu, bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano bazamura umubare w’abitabiriye gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli).
Mu bayobozi b’Uturere batatu beguye mu Ntara y’Uburasirazuba, Uturere tubiri ni two twari dusigaye tutarabona umuyobozi, aho Gatsibo bitoreye Gasana Richard ngo asimbure Ruboneza Ambroise, n’aho mu Karere ka Rwamagana hatorwa Abdoulkharim Uwizeyimana wasimbuye Uwimana Nehemie, bakaba bareguye mu mpera z’umwaka wa 2014.
Aba baje bakurikira ab’Uturere twa Kirehe na Gasabo bamaze gutorwa, ndetse bakaba bageze kure mu gukorera mu ngata mu mihigo y’abo basimbuye, bityo abayobozi b’Uturere turindwi (7) bose bari beguye bakaba bamaze gusimbuzwa.



















TANGA IGITEKEREZO