00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba FDLR Murwanashyaka na Musoni bagiye gukatirwa n’inkiko zo mu Budage

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 26 September 2015 saa 08:03
Yasuwe :

Ku wa 28 Nzeri, 2015 ubutabera bw’u Budage buzasoma umwanzuro w’urubanza rwa Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bakurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakoreye ku butaka bwa Congo igihe bari abayobozi ba FDLR.

Aba bagabo bombi baburanye muri Gicurasi 2011 mu rukiko rw’I Stuttgart mu Budage, bombi bahoze ari abayobozi b’umutwe wa FDLR.Ubushinjacyaha bukaba bwarabasabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bakurikiranyweho ibyaha bakoreye mu mutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo iby’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ubusahuzi, gushyira abana mu gisirikare n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu bigera kuri 26, kimwe no kurema umutwe witwara gisirikare mu gihugu kitari icyabo, ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Jeune Afrique ivuga ko ¾ by’ibyaha bari bakurikiranyweho Ubutabera bw’Ubudage bwabyirengagije bwibanda gusa ku byaha birebana n’ubwicanyi ngo butongerera intimba abagore bafashwe ku ngufu kimwe n’abana bashyizwe mu gisirikare.”

Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bafatiwe mu Budage mu mwaka wa 2009.Bakurikiranweho ibyaha bakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2008 na 2009.

Ignace Murwanashyaka wigeze kuyobora FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages