Muri Kamena 2021 nibwo u Rwanda rwemerewe kuzakira iyi nama isanzwe yitabirwa n’abayobora JCI mu bihugu byabo muri Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati yagombaga kuba mu 2020 ariko igenda isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Umunyarwanda ufite inshingano muri JCI mu Karere ka Afurika no mu bihuugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati wabaye Umuyobozi Mukuru wa JCI Rwanda, Origène Igiraneza, yabwiye IGIHE ko ari inama ikomeye yitezwemo gushakira hamwe ibisubizo n’ishoramari rishya ku rubyiruko rutandukanye by’umwihariko urwo mu Rwanda.

Mu byagendeweho u Rwanda ruhabwa kuyakira harimo kuba rwaragaragaje ko rufite inararibonye mu kwakira inama mpuzamahanga, umutekano n’ibikorwa remezo rufite, ibyiza birutatse, ubushake bw’ abanyamuryango ba JCI Rwanda ndetse n’ubw’abafatanyabikorwa bawo mu kuzakira neza abazitabira inama.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe twongere duhange ahazaza.”

Igiraneza Origène yavuze ko ari umwanya mwiza Abanyarwanda babonye wo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo no kwigira ku bandi.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kubasha guhuza no kwigira hamwe ibigenda neza mu gihugu kimwe ku buryo n’abo mu kindi babireberaho. Urubyiruko rwo mu Rwanda ruzabasha kwigira kuri bagenzi babo baturutse hirya no hino mu bihugu bizaba byitabiriye.”

Igiraneza yagaragaje kandi ko u Rwanda ruzakomeza kungukira ku kwakira abayitabiriye binyuze no mu guteza imbere ubukerarugendo. Hari kandi abashobora kubona amahirwe ari mu Rwanda y’ishoramari bakaba bahashora imari bityo ubukungu bw’u Rwanda bugakomeza kwiyongera.

Yagaragaje ko kwakira iyi nama byazatanga ishusho yo kuba u Rwanda rwahabwa kwakira inama z’uyu muryango zitandukanye zirimo ihuza abanyamuryango bayo muri Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’Inama Mpuzamahanga ihuza abanyamuryango ba JCI ku rwego rw’Isi yitabirwa n’abasaga ibihumbi bitandatu.

Iteganyijwe kuba guhera ku wa 24 Gashyantare 2022 kugera ku wa 25 Gashyantare uyu mwaka ikazitabirwa n’abavuye mu bihugu bisaga 34 byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Igiraneza Origene wabaye Umuyobozi wa JCI Rwanda yagaragaje ko urubyiruko rw'u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama
Igiraneza Origene wabaye Umuyobozi wa JCI Rwanda yagaragaje ko urubyiruko rw'u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama
Mu 2021 u Rwanda rwari rwagaragaje ko rwiteguye kwakira inama binyuze muri RCB
Mu 2021 u Rwanda rwari rwagaragaje ko rwiteguye kwakira inama binyuze muri RCB