00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba kaminuza bari guhabwa indangagaciro ziyongera ku bumenyi bwabo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 10 March 2015 saa 11:38
Yasuwe :

Abakozi bo muri Minisiteri y’uburezi barimo abayobozi bakuru mu mashuri makuru na za kaminuza bateraniye i Gabiro mu bikorwa by’itorero ry’igihugu bizamara iminsi umunani.

Iri torero ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2015. Atangiza iri torero umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface, yagarutse ku byiza byo kwitabira itorero kuri aba bayobozi n’akamaro bizabagirira ndetse n’igihugu.

Rucagu yavuze ko aba bayobozi baminuje muri byinshi ariko bigishwa umuco w’indangagaciro watumye abakurambere b’u Rwanda babana neza bateza u Rwanda imbere igihugu kigira ibigwi ntagereranywa.

Ati “ Nta muco w’indangagaciro babyubakiyeho(ibyo baminujemo) byasenyuka, ntabwo byabagirira akamaro ubwabo , imiryango yabo n’igihugu.”

Nibamara guhabwa ubu bumenyi bitezweho kuba abayobozi n’abarezi bashoboye kurererea u Rwanda ku buryo abazajya barangiza muri kaminuza bazajya bagana hanze baharanira ibyo bigwi .

Ati “Byaba ari ibintu byiza cyane uru Rwanda, rwakongera gutemba amata n’ubuki kandi ibyiza baba barubatse byabagirira akamaro n’abana babo, abuzukuru, ubuvivi n’ubuvivure kuko ntawabisenya.”

Yongeyeho ko ikigamijwe ari ubumenyi bwubakiye kuri izo ndangagaciro na kirazira kuko nta biriho nta terambere ryapfa kugerwaho mu gihe ngo rinagezweho , ibikorwa bishobora gusenywa nk’uko byabaye mu mwaka wa 1994.

Minisitiri w’Uburezi prof Silas Lwakabamba yasabye aba bayobozi gukurikira neza amasomo bazaherwamo kuko agamije kubaka Abanyarwanda bakunda igihugu,bakora neza kandi cyane, barangwa n’indangagaciro n’umuco w’ubunyangamugayo.

Yabasabye kurangwa n’impinduka mu burezi nk’uko n’insanganyamatsiko yaryo ariko ibisaba.

Uyu mwanya kandi ngo ni uwo gushakira ibisubizo ibibazo bivugwa mu burezi birimo ireme rivugwa kuba hasi, gushaka ibisubizo ku banyeshuri barangiza nta kazi n’ibindi.

Yababwiye ko nibasoza iri torero bazabibonamo inyungu. Ati “ muzemeranywa nanjye ko abadogiteri beza, abenjeniyeri n’abarezi batagera kuri byinshi mu gihe ubuhanga bwabo butubakiye ku ngangagaciro nziza kandi zikomeye.”

Bamwe mu batozwa barimo, Usta kayitesi, umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye(CASS, ex-NUR) asanga iri torero ari amahirwe ku baminuje bagiye kugira amahirwe yo kwibukiranya ibyiza y’u Rwanda ari nayo soko yo kurwibukiraho.

Ati “ Ni ikintu gikomeye mu gihe umuntu twigisha siyansi , tumuhaye umuco mwiza nyarwanda tukamuha indangagaciro nyarwanda akagira umutimanama mwiza byazagirira akamaro we n’igihugu muri rusange.”

Ahuza kandi na Ziganyimbuga Prosper, umuyobozi mukuru wungirijwe ushinzwe ubuyobozi n’imari muri Ines wavuze ko uburezi baha abo bashinzwe butubakiye kuri izi ndangagaciro butaba bwubakiye ku biramba.

Ati “Twabanje guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu makaminuza yacu tuje gutyaza ubwenge ngo duhinduke kuko udahindutse ntiyahindura abandi, tugende dutoze icyo turi cyo aho gutoza icyo tuzi.”

Iri torero rihuje abagore 38 n’abagabo 154 barimo abo mu mashuri ya leta n’ayigenga rije rikurikira igikorwa cyo gutangiza itorero n’ibikorwa by’urugerero mu mashuri abanza kugera muri kaminuza umwaka ushize n’ibyiciro bitandukanye byabo byahuguwe.

[email protected]
Twitter:@NTADEUS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages