Ku wa 12 Nyakanga ni bwo aba bayobozi bageze mu Rwanda bavuye mu rugendoshuri rw’iminsi itanu bakoreye muri Ethiopia.
Uru rugendoshuri rwabaye nyuma y’uko umushoramari wo muri Ethiopia atsindiye isoko ryo gukoresha ibagiro ry’Akarere ka Nyagatare. Uyu mushoramari yatangiye kubaga inka atungurwa n’uko inka z’inyama zijyanwa kubagwa ziba zifite ibilo guhera kuri 250 kumanura kandi ari n’inka zakagombye kwitabwaho zigatanga umukamo mwinshi aho kuzibaga.
Ibi byatumye ahita ajya kureba ubuyobozi abubwira ko akomeje kubaga izo nka yaba ari guhemuka kuko mu myaka mike u Rwanda rwazabura inka z’inyama, kuko inka nyinshi zabagwa zigashira. Yabwiye ubuyobozi ko inka ziri kubagwa ari nyinshi kugira ngo zihaze isoko rito rihari.
Yabasabye gukora urugendoshuri mu mabagiro asanzwe akoreramo muri Ethiopia aho babyibushya inka zikabagwa nibura zifite hejuru y’ibiro 600 na 700 bakazohereza mu gihugu hose ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati mu bihugu nka Bahrain, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibindi byinshi.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko muri uru rugendoshuri rw’iminsi itanu bigiyemo ibintu byinshi bikomeye birimo kuvugurura ibagiro ryabo neza ku buryo rijyana n’igihe.
Yavuze ko nyuma yo gusura andi mabagiro bakabona ibiyagize basanze hari ibigomba kongerwamo birimo ingano y’amazi yifashishwa ku buryo ayo mazi yajya yongera agakoreshwa mu bworozi bw’amafi. Yavuze ko imyanda iva muri iri bagiro babonye ko yavamo gaz ishobora no gukoreshwa mu ngo mu gihe yatunganyijwe neza.
Meya Kakooza yavuze ko baneretswe uburyo inka n’ihene bigaburirwa, uko bahinga ubwatsi kuri hegitari hagashobora kuvaho toni 50 ndetse n’uburyo inka z’inyama zigaburirwa ku buryo ibilo byazo byibuka kabiri.
Ati “ Ubu turashaka ko mu gihe tugiye gutegura igihembwe cy’ihinga na wa mworozi ategura igihembwe cy’ubworozi. Twasanze kuri hegitari imwe basaruraho toni 50 z’ubwatsi kandi bikorwa mu mezi atatu. Twabonye uburyo bwo kubika ubwatsi bwiza, twe hano twabutabaga ariko hariya batunganya aho babushyira, bakabunyuza mu cyuma kibukata ubundi bakabutsindagirira muri shitingi, bakabutwikira neza.’’
Meya Kakooza yavuze ko mu mpera z’uku kwezi bafite inama n’abafatanyabikorwa mu bworozi izaba irebera hamwe uko bafatanya mu kongera umukamo ndetse n’inyama ku buryo muri Kanama bazatangira guhugura aborozi uburyo bwiza bakoresha bongera umukamo n’inka z’inyama.
Uyu muyobozi yavuze ko umushoramari watsindiye gukoresha ibagiro rya Nyagatare yanabasabye kumushakira ubutaka bwa Leta akabukodesha akajya ahinga ubwatsi, akabyibushya inka z’inyama ku buryo n’abandi borozi babyigiraho bakabona ko ari ibintu bishoboka cyane.
Ati “ Ibyo tuhigiye bigiye kudufasha guhindura ubworozi twakoraga, tugiye kongera umukamo ariko n’inka z’inyama twongere ibilo. Twabonye ko inka nyinshi tujyana mu mabagiro inyinshi ni za zindi zakaduhaye umukamo mwinshi rero tugiye kubikemura, tuzitandukanye nkuko ahandi babikora kandi twabonye ko ari ibintu bishoboka cyane.’’
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare haboneka umukamo ungana na litiro ibihumbi 120 aho ariyo mata agemurwa ku ruganda rukora amata y’ifu. Ni mu gihe ku ibagiro habagirwa ihene 40 n’inka zitarenga umunani ku munsi, mu gihe iri bagiro rifite ubushobozi bwo kubagirwamo inka 200 n’ihene 600 ku munsi.
Uyu mushoramari wo muri Ethiopia yemereye u Rwanda ko mu gihe banogeje ibijyanye n’isoko ry’inyama hakaboneka inyama nyinshi yarufasha mu kuzohereza mu mahanga aho afite amasoko mu bihugu byinshi bya Afurika. Ibagiro rigezweho rya Nyagatare ryuzuye ritwaye miliyari 1,2 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!