Izi mashini zatanzwe mu Murenge wa Muganza mu 2012 zigomba gukoreshwa mu buhinzi bw’umuceri mu bishanga, zikaba zaraguzwe z miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Guhera icyo gihe ntizigeze zikoreshwa.
Ikibazo cyazo cyagiye kigarukwaho n’inzego mu bihe bitandukanye ariko nticyabonerwa igisubizo, ziguma mu bubiko ari na ko zigenda zangirika.
Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu abaturage barira ko nta mashini zihinga bafite zishobora kubafasha kongera umusaruro kuko bakoresha uburyo bwa gakondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mutesi Priscah yabwiye abadepite ko icyatumye zidakoreshwa ari uko byagaragaye ko imiterere yazo ihabanye n’iy’ubutaka zagombaga gukoreshwaho.
Abadepite bamubajije impamvu batazisubije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo zibe zakoreshwa ahandi, bakimara kubona ko mu karere kabo zitakora.
Ahubwo Gitifu w’Akarere ka Rusizi yavuze ko bateganyije ingengo y’imari igera kuri miliyoni ebyiri yo kugura ibyuma bisimbura ibyangiritse kugira ngo zihabwe urubyiruko rushobora kuzikoresha.
Depite Mutesi Anitha, ntiyanyuzwe n’ibyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi yasobanuye kubera ko amagambo ye yarimo ukwivuguruza.
Ati “Dufashe ujye uguma ku kintu kimwe, mu kanya utubwiye ko imashini zitajyanye n’akarere kanyu none urimo uratubwira ngo mugiye kuzikoresha muzihe urubyiruko. Ibyo bintu birahuye? Ndagira ngo muvugishe ukuri niba mubona mutazishoboye, hari urwego rwazibahaye kandi hari ahandi zikenewe. Zatangwa zikajya gukoreshwa ahandi zikagira icyo zimarira abaturage.”
Depite Bakundufite Christine yavuze ko kuba Akarere kagiye kugura ibyuma by’izi mashini ari ukongera igihombo ku kindi nyamara bishoboka ko nta gaciro izo mashini zigifite ugereranyije n’igihe zimaze mu bubiko.
Ati “Kuba imashini zimaze imyaka icyenda zidakora, nibashyiramo n’ibyo byuma ntizizamara umwaka zigikora. Nabagira inama yo kugura izindi niba babona Rusizi ikeneye imashini ariko iyo baba bazikeneye ntibari kumara imyaka icyenda batazikoresha.”
“Miliyoni 40 ni amafaranga menshi utapfa kujugunya none mugiye kongera gushyiraho andi mafaranga, ubwo izo mashini zifite agaciro kangana iki ku buryo mugiye gushyiraho andi mafaranga?”
Depite Mukalisa Germaine yakomeje agira ati “Ibintu mwabwiwe gukora mu myaka ine, bisaba miliyoni ebyiri, tukaba tugeze mu 2021, mutarakoze ikintu mwabwiwe mu 2016, none mutubwire ngo mugiye kugura ibyuma?”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yahise avuga ko batahakana ko habayeho uburangare, ko mu myaka 10 imashini ibitse itabura kwangirika yiyemeza ko bagiye kureba icyakorwa mu maguru mashya, basanga zidashobora gukora bakazijyana ahandi cyangwa bakazigurisha mu cyamunara.
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko amagambo y’aba bayobozi ari ukwikiza, avuga ko ahubwo bakwiye kuziriha kubera uburangare bagize mu myaka yose ishize.
Ati “Nibaduhe gahunda y’uko bazaziriha kuko zamaze kwangirika kuzisana ntibyashoboka, abo baziha ntacyo bazimaza. Uburangare bwabaye kugeza aha, uyu mutungo nubwo ari uwa leta [ni ko bavuga], wagombaga kugirira akamaro abaturage ba Rusizi, imashini zagombaga gutangwa bikigaragara ko zitakora mu gishanga zigahabwa abandi. Ubu rero zataye agaciro burundu, ibindi ukuza kutubeshya. Nta kintu cyavamo ahubwo numva batubwira uko bazazishyura.”
Kayumba yavuze ko izi mashini ari umutungo w’abaturage utaratanze umusaruro zagombye kuba zarahawe abahinga mu nkunga bikimara kugaragara ko zitashobora guhingishwa mu gishanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!