00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi babeshye PAC basabiwe ibihano

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 October 2019 saa 07:57
Yasuwe :

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko abayobozi babeshye komisiyo yayo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) n’ababigerageje bagamije guhisha amakosa bakoze mu bigo bayobora n’ibyo bakorera, bagomba gukurikiranwa bakanabihanirwa mu buryo bwihariye.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo PAC yagezaga ku Nteko Rusange raporo yakoze ku isesengura yakoreye Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/18.

Iyo raporo igaragaza ko abayobozi b’ibigo bitandukanye Raporo zibireba zasesenguwe, bagiye bakora amakosa bagamije kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta, kwanga cyangwa gutinda gushyikiriza Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Raporo igaragaza uko bayikoresheje n’ibindi.

Akenshi bitewe n’uko amakosa baba barakoze agenda yisubiramo inshuro nyinshi kandi ahanwa n’amategeko, igihe cyo kwitaba PAC usanga abayobozi banakora ibishoboka byose kugira ngo atamenyekana bakazabibazwa, bagahitamo kubeshya, rimwe na rimwe bakarya iminwa imbere y’iyi komisiyo.

Abadepite basabye ko abo bayobozi bagiye babeshya bidakwiriye kurangirira aho, kuko byaba ari ugukuza umuco wo kubeshya, abayobozi bakazajya bahora mu kinyoma imbere ya PAC.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n’Abakozi, Sheikh Harerimana Musa Fazil yavuze ko bidakwiye ko abayobozi babeshya PAC irimo kubabaza, yanabatahura igahitamo kubasohora.

Ati “Hariya [muri raporo] bagaragaza ko komisiyo inenga, ndasaba ko bitarangirira aho, ahubwo inzego bakorera zisabwe kubakosora. Ababeshye komisiyo nabo kubasohora ntabwo bihagije, ahubwo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe asabwe ko bafatirwa ibyemezo kubera kubeshya Inteko. Ibi byatuma Inteko ikomeza guhabwa agaciro n’abo itumiza.”

Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Chrisostome, yavuze ko amazina, igihe babeshyeye n’ibyo babeshye PAC ibifite muri raporo yakoze ku buryo kubakurikirana bakabiryozwa byoroshye.

Ati “Nta mpamvu batasabirwa ibihano n’inzego zibakuriye kandi n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku bantu babeshya nkana hari n’ingero aho umuntu yahagurukaga akabeshyera mugenzi we anahari, agahaguruka akiregura agaragaza ibimenyetso ko amubeshyeye.”

Depite Ngabitsinze yavuze ko uretse ababeshyeye bagenzi babo hari n’ababeshye PAC ko ibintu byakozwe kandi neza.

Ati “Twamubwira ngo ahamagaze ku kazi iwabo batwoherereze inyandiko, hashira akanya ati ‘dusanze tutarabikoze mutubabarire twaribeshye’ ariko ukabona ko yari yateganyije kubitekinika.”

Ati “Turabafite muri raporo n’amazina yabo n’icyo bavuze kitagenda hanyuma, inzego bireba zikazabakurikirana, twabyemeranyijeho, komisiyo ibishinzwe yabikurikirana.”

Nyuma yo kumva ibikubiye muri iyo raporo, Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bayemeje ku bwiganze busesuye.

Abayobozi ubwo bari bari gusubiza ibibazo by'Inteko Rusange ku isesengura bakoze kuri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya leta

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages