00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi babiri b’Akarere ka Nyamagabe beguye nyuma y’iminsi mike bavuye muri gereza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 October 2018 saa 07:39
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, n’Umuyobozi w’amashami (Division Manager), Ngabonziza Jean Bosco, beguye ku mirimo yabo.

Amabaruwa y’ubwegure bwabo bayashyikirije Inama Njyamana y’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 bombi bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko amakuru y’ubwegure bwabo yayamenye ariko amabaruwa banditse ataramugeraho kuko yiriwe ku Ntara mu bikorwa byo kwakira Guverineri mushya.

Ati “Nabimenye ariko ntabwo ndabona neza impamvu kuko amabaruwa ntarayabona. Gusa ni byo beguye.”

“Ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere iyo yeguye bisaba guca muri Njyanama ikabyemeza naho ku ushinzwe amashami, aba yandikiye umuyobozi w’Akarere ubundi akamusubiza.”

Abo bombi beguye nyuma y’igihe gito bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta ariko baje kuburana bararekurwa basubizwamu kazi.

Twayituriki Emmanuel weguye ku Bunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, yari yafunzwe ku wa 17 Kamena 2018 akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta akoresha inyandiko mpimbano agahabwa amafaranga avuga ko yari yagiye mu butumwa bw’akazi.

Nyuma yaho tariki ya 3 Nyakanga 2018 Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwategetse ko arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze kubera ibibazo yari afite birimo n’uburwayi.

Naho Ngabonziza Jean Bosco wari Division Manager w’Akarere ka Nyamagabe yari yafunzwe tariki ya 6 Nzeri 2018 hamwe n’abandi bakozi babiri b’Akarere ka Nyamagabe barimo ushinzwe imari (DAF) n’ushinzwe icungamutungo (Comptable), bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.

Ku wa 21 Nzeri 2018 Urukiko rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro rwategetse ko Division Manager, Ngabonziza Jean Bosco n’abandi bari bafunganywe bakora mu bijyanye n’imari mu Karere ka Nyamagabe, barekurwa kuko ngo ibyo bashinjwaga nta shingiro byari bifite.

Nyuma yo gufungurwa bose basubijwe mu kazi.

Ibiro by'Akarere ka Nyamagabe aho aba bayobozi bombi bakoreraga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages