00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi badakemura ibibazo batuma hari abategereza ibisubizo kuri Perezida Kagame

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 23 July 2014 saa 12:42
Yasuwe :

Iyo Umukuru w’Igihugu yateguye urugendo runaka, nk’uko akunze kubigenza aho asura abaturage akaganira nabo, usanga bamwe mu batuye muri ako gace ndetse n’abaturutse imihanda yose bakora ingendo bajya aho arahurira n’abaturage ngo bamugezeho ibibazo byabo. Ibi byaba biterwa n’uko abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ku gihe?
Tariki ya 17 Nyakanga 2014, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Muhanga avuga ko hari bamwe mu bayobozi badakemura ibibazo by’abaturage. Ibi yabivuze ubwo uwitwa (…)

Iyo Umukuru w’Igihugu yateguye urugendo runaka, nk’uko akunze kubigenza aho asura abaturage akaganira nabo, usanga bamwe mu batuye muri ako gace ndetse n’abaturutse imihanda yose bakora ingendo bajya aho arahurira n’abaturage ngo bamugezeho ibibazo byabo. Ibi byaba biterwa n’uko abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ku gihe?

Tariki ya 17 Nyakanga 2014, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Muhanga avuga ko hari bamwe mu bayobozi badakemura ibibazo by’abaturage. Ibi yabivuze ubwo uwitwa Musabyeyezu Augustin wo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga yatangaga ikibazo cy’uko bamaze imyaka myinshi bakoreye rwiyemezamirimo ariko abaka atarabishyura.

Perezida Kagame yanenze uburyo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badakemura ibibazo by’abaturage kugeza aho abaturage baza kubimubaza iyo yabasuye, bamwe muri bo bakaba bakora ingendo ndende baturuka mu zindi ntara.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo icy’ abaturage bakoreye rwiyemezamirimo Nsabyimana Valens mu kubaka amateme y’umuhanda Rugendabari-Kibangu na Nyabinoni. Bagaragarije Perezida ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Muhanga ariko ntibwagira icyo bubamarira.

Perezida Kagame yakira ibibazo by'abaturage i Muhanga

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga aka karere, hagaragaye kandi umuturage waturutse mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali wamugejejeho ikibazo ko imodoka yari afatanyije n’umugabo we yagurishijwe ngo irere abana babyaranye none nyuma yaramureze urukiko rutegeka ko ayishyura kandi amafaranga yarayamaze ayareresha abana babo.

Kubera kandi inshingano z’Umukuru w’igihugu ziba ari nyinshi hari bamwe mu baturage batabona umwanya wo kubaza ibibazo baturutse kure. Aha i Muhanga uwitwa Emeritha yokeje igitutu abapolisi bari bahari ngo abaze ikibazo cy’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro atuyemo, aho abashinja kumutererana ku kibazo cy’inzu ye yasenywe ku nyungu z’umugabo we ubu akaba atagira aho aba. Mu marira menshi yagaragariye buri wese yibajije impamvu atahawe umwanya.

Ku rundi ruhande, Sosiyete sivile yavuze ko gutura ibibazo umukuru w’igihugu bitari bikwiye. Igaragaza ko biterwa na bamwe mu bayobozi ariko ko hari n’abaturage babigiramo uruhare.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Munyamariza Edouard, Umuvugizi wa Sosiyete Sivile yavuze ko hari ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda kuri iki kibazo ibona impamvu zitandukanye. Zimwe muri zo harimo ko abayobozi usanga badakemurira ibibazo ku gihe. Yatanze urugero rw’aho usanga ikibazo kitarakemutse kandi cyarageze ku bayobozi hafi ya bose bo mu nzego z’ibanze.

Umuturage abaza ikibazo Perezida

Urugero atanga ni nk’umukoresha wambuye abakozi ugasanga umuyobozi w’akarere arakizi ariko ntacyo yakemuye. Aha ngo niho iyo umuturage abonye ataragikemuriwe ashaka uburyo yakigeza ku mukuru w’igihugu, kuko izi nzego ziba zagaragaje ubushake buke mu gukemura iki kibazo.

Mu bindi ngo usanga hari abayobozi batabona ikibazo uko umuturage agiha agaciro kandi yumva kimubabaje.

Munyamariza avuga ariko ko hari n’abaturage bagifite ubumenyi buke ndetse n’abahatana bakumva ko nubwo batsinzwe mu nkiko ariko barenganye, bagatekereza ko Umukuru w’Igihugu ashobora kuvuguruza umwanzuro w’urukiko.

Hari kandi n’abayobozi bakirangwa n’ikimenyane n’icyenewabo usanga badakemura ibibazo by’abaturage, hakaba n’ababa babifitemo uruhare.

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, ngo hari bamwe mu bayobozi badakemurira ibibazo by’abaturage ku gihe, bongeraho ko hari n’abaturage bataragirira icyizere inzego z’ibanze.

Nyamara ngo iki kigo cyafashe ingamba z’uko ibi bibazo byakemuka aho bazenguruka igihugu bakemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage ba Karongi babaza ibibazo byabo mu kwezi kw'imiyoborere

Hategekimana Jean Baptiste, ushinzwe itangazamakuru muri RGB, yatangarije IGIHE ko iki kigo cyashyizeho icyitwa «Governance Clinic» gikorwa mu kwezi kw’imiyoborere aho bamanukana n’abayobozi batandukanye bo mu buyobozi bwite bwa leta barimo abo ku Rwego rw’Umuvunyi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ubutabera n’ abo muri Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bagafatanya kubikemura.

Iki gikorwa ngo kiba mu turere 30 tw’u Rwanda, kandi hari byinshi bikemuka ibindi bigasigara bikemuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages