Byatangarijwe mu mahugurwa Meteo Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi (CIAT), bageneye abakozi 80 bashinzwe ubuhinzi n’abafatanyabikorwa babo ku wa 14-15 Werurwe.
Amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo gusobanurira abahinzi igihe imvura izagwira, igihe izacikira n’ibindi byabunganira, banyuze hano kuri uru rubuga rushobora kubafasha kumenya iteganyagihe ry’igihugu cyose bakoresheje mudasobwa cyangwa telefone zigezweho.
Umushakashatsi muri CIAT akaba n’umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Meteo Rwanda, Kagabo Desire, yavuze ko bakoze ibishoboka ngo abafite inshingano zo guha abaturage amakuru bayabone ku buryo nta rwitwazo bazagira.
Meteo Rwanda igaragaza ko mu gihugu hari sitasiyo ziyifasha gukusanya amakuru yizewe zigera kuri 320. U Rwanda na Afurika y’Epfo nibyo bihugu muri Afurika bifite icyuma (radar) gifasha mu gutanga amakuru y’iteganyagihe mu gihe gito.
Kwifashisha ayo makuru neza mu igenamigambi bifasha gukumira ibiza byibasira abaturage birimo amapfa, imyuzure n’ibindi. Nk’uko Kagabo yabivuze, hari n’uburyo bateganya bwo kuyatangaza imbonankubone ku mirenge buzunganira abafasha abahinzi.
Ati “Abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi ayo makuru bayifashishije mu igenamigambi ritegura igihembwe, yabafasha kumenya imbuto ziberanye n’ahantu kuko baba bazi ingano y’imvura mu gihembwe ishobora kuboneka ahantu.”
Yakomeje agira ati “Amakuru yose azaba ahari bivuze ko inzego zitandukanye zishinzwe ubuhinzi, igihe kizagera babazwe impamvu badakoresha amakuru kugira ngo ibyemezo bafata bibe bishingiye ku makuru y’ukuri agaragaza imiterere y’ahantu hato hashoboka.”
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa CIAT witwa ‘WISER’, ugamije gufasha inzego zifata ibyemezo kubona amakuru ku ihindagurika ry’ibihe, Byandaga Livingstone, yavuze ko abayobozi bashinzwe ubuhinzi nibamara gufashwa kubona amakuru no kuyatanga ari bwo abatujuje inshingano bazajya babiryozwa.
Ati “Dushaka ko buri wese amenya agaciro k’aya makuru ajyanye n’ubumenyi bw’ikirere, atangire kubyiyumvamo mbere y’uko afata umwanzuro wose. Nibimara kugerwaho ntawuvuga ngo amakuru bayampa mu buryo ntumva cyangwa atuzuye nibwo tuzavuga ngo umuntu aryozwe impamvu atayakoresheje.”
Byandaga yavuze ko ‘Bibabaje kubona umuntu ategura igenamigambi ry’umusaruro azagira mu Karere adafite amakuru ya Meteo Rwanda’.
Abahawe aya mahugurwa bavuga ko azabagirira akamaro nk’uko Musa Senge, ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu kigo kitwa Tubura, gikorana n’abahinzi abisobanura.
Ati “Rizadufasha natwe kugira inama abafasha b’ubuhinzi n’abahinzi muri rusange mu gihe bibaye ngombwa ko bashaka ayo makuru..Ntabwo tuzihunza inshingano zacu nk’abashinzwe ubuhinzi zo guhora tubagira inama kugira ngo bahinge neza.”
Meteo Rwanda igaragaza ko amakuru itanga aba yizewe ku kigero cya 80%, aramutse yifashishijwe uko bikwiye byakumira ingaruka zishingiye ku iteganyagihe.



















TANGA IGITEKEREZO