00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bakomeye ku Isi basuye u Rwanda mu 2015

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 29 December 2015 saa 12:37
Yasuwe :

Umuvuduko mu iterambere ry’ibikorwa remezo, ubukungu no kureshya abashoramari ni bimwe mu byakuruye bamwe mu bayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi ndetse n’abakuru b’ibihugu banyuranye basuye u Rwanda mu mwaka wa 2015, bagamije kurwigiraho zimwe muri gahunda rwihariye.

Abenshi mu basuye u Rwanda bakuruwe na gahunda zirimo umutekano, ikoranabuhanga, ubukungu, ubutabera n’izindi. Abandi bazanywe no gukomeza umubano w’u Rwanda n’ibihugu byabo, hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi no kungurana ibitekerezo kuri gahunda zinyuranye zafasha kunoza ibitagenda iwabo.

Icyizere ku bihugu byifuza kuzana abashoramari mu Rwanda cyagaragajwe ku ikubitiro na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi, Alexander Decroo na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda tariki ya 8 Mutarama 2015.

Ibiganiro aba bayobozi bagiranye n’uruhande rw’u Rwanda byasize hemejwe uburyo bwo gukangurira abacuruzi bo mu bihugu byombi gushora imari mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, kandi byatangiye no kubyara umusaruro kuko tariki ya 16 Ugushyingo 2015 hasinywe amasezerano n’uruganda rukora imashini rugamije kubyaza ibishingwe megawatt ebyiri.

Kuri uwo munsi kandi abashoramari baturutse mu bigo 43 byo mu Bubiligi baje i Kigali bagaragarizwa amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda.

Kuwa 9 Mutarama, Perezida wa Repubulika yakiriye Dr. Akihiko Tanaka, Perezida w’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga, JICA, barebera hamwe ibijyanye n’ibikorwa remezo nk’ikiraro cya Rusumo n’uburyo hakorwa ishoramari mu bikorwa by’amashanyarazi mu Karere.

Dr. Akihiko Tanaka na Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi ku mpande zombi

Uyu mwaka waranzwe n’ibiganiro ku bufatanye mu ishoramari hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse Minisitiri w’inganda nto n’iziciriritse mu Buhinde Shri Kalraj Mishra, kuwa 17 Mutarama yemeranyije na Leta y’u Rwanda ko azakora uko ashoboye abashoramari bo mu gihugu cye bakitabira kuza mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Christine Lagarde, wasuye u Rwanda kuwa 26 Mutarama, yashimye intamwe yatewe mu kurandura ubukene mu gihugu ahamya ko u Rwanda ari urugero rwiza muri Afurika mu bihugu bifite iterambere ryihuta kandi ko bitanga icyizere cyo kuguma muri uwo murongo.

Iterambere mu ikoranabuhanga ryatumye Umunyamabanga mukuru wa ITU aza mu Rwanda

Bwa mbere akandagira muri Afurika, Umunyamabanga mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao yageze mu Rwanda tariki ya 1 Gashyantare, aje kureba uko u Rwanda rwateje imbere ikoranabuhanga no kwirebera byimbitse amateka y’igihugu.

Zhao kandi yagarutse kuwa 20 Ukwakira 2015 mu nama ya kabiri ya Trasnform Africa, igamije guteza imbere ikoranabuhanga n’ibindi byatuma umugabane wa Afurika ukomeza kujya imbere mu gukoresha ikoranabuhanga.

Julia Gillard wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Australia kuri ubu akaba ayoboye Umuryango wita ku Bufatanye Mpuzamahanga mu Burezi (Global Partnership for Education/GPE) ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2015, yasuye u Rwanda anashima uburyo Leta igerageza guteza imbere uburezi ugerezanyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika byugarijwe n’intambara.

Frank- Walter Steinmier, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage wabonanye na Perezida Kagame muri Gashyantare, avuga ko agiye kuratira abashoramari ibyo u Rwanda ruri kugeraho mu kongera amahirwe y’ishoramari.

Uretse guteza imbere ishoramari n’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, Umuyobozi w’Ishami Rishizwe Imiturire mu Muryango w’Abibumbye (UN-HABITAT), Dr Joan Clos wasuye u Rwanda muri Gashyantare, yashimye uburyo iki igihugu cyatekereje kubaka imijyi mito yunganira Kigali mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’ibice bitandukanye by’igihugu.

Perezida Museveni yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu kugera mu Rwanda muri 2015

Perezida Museveni aza kuwa 6 Werurwe mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ya Ntare Boys School, ishuri we na Perezida Kagame banyuzemo mu bihe bitandukanye, bombi bishimiye imikorere yaryo ariko bemeza gukora ibishoboka ngo rikomeze gukora neza kandi ritere imbere.

Nyuma ya Museveni wa Uganda, Jakaya Mrisho Kikwete wayoboraga Tanzania, Uhuru Kenyatta na Salva Kiir Mayardit bateraniye mu Rwanda ku itariki 7 Werurwe mu nama yiga ku mishinga ihuriweho n’ibihugu biri mu muhora wa ruguru. Perezida Kagame yavuze ko imishinga iteganywa izateza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abatuye EAC.

Inama ya 12 y’imishinga y’Umuhora wa Ruguru yongeye guterana kuwa 10 Ukuboza yatumye Abakuru b’Ibihugu bya Kenya na Uganda bagaruka mu Rwanda, bituma Perezida Yoweri Kaguta Museveni aba uwa mbere wageze mu Rwanda inshuro nyinshi mu babonanye na Perezida Kagame.

Mu gihe u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi z’Abarundi zisanga ibihumbi bitatu, Perezida Pierre Nkurunziza yahuriye na Perezida Kagame mu Karere ka Huye kuwa 13 Mata.

Perezida Kagame na Nkurunziza bahuriye i Huye

Hagamijwe guteza imbere ubushakashatsi mu rubyiruko, Umuyobozi w’Ikigo Giteza Imbere Imibare muri Afurika (AIMS) Dr. Neil Turok, yasuye u Rwanda muri Gicurasi 2015 yumvikana n’u Rwanda uburyo yakwimurira icyicaro cy’iki kigo mu Rwanda kivuye muri Afurika y’Epfo. Neil yagarutse kandi tariki ya 1 Ukuboza aje kureba aho ibikorwa bigeze ngo yimure icyicaro cya AIMS.

Kugabanya ubukene, amahirwe ku Rwanda

Umuyobozi wa Banki y’Isi, Sri Mulyani Indrawat, yasuye u Rwanda kuwa 14 Gicurasi, aho yatangaje ko umubano mwiza n’imishinga bateganya ku Rwanda bikomoka ku buryo u Rwanda rwagerageje kurwanya ubukene mu gihugu ku kigero gishimishije binyuze muri gahunda zinyuranye ziganisha mu cyerekezo 2020 rwihaye.

Naho mu ruzinduko Sheikh Abdulla Bin Zayed al Nahyan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yagiriye mu Rwanda ku itariki ya 9 Kamena, yashimye iterambere igihugu kigezeho, banumvikana na Leta y’u Rwanda uburyo bafatanya guteza imbere uburezi, ibikorwa remezo, n’ubukerarugendo.

Jean Philippe Prosper, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ishami rya Banki y’Isi Rishinzwe Ishoramari, IFC, mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku mikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’iri shami cyane mu mishinga y’iterambere, irimo ijyanye n’ishoramari, ubwishingizi, ingufu n’amazi meza mu Karere ka Bugesera byose bifasha mu kuzamura ubukugu bw’igihugu n’iterambere ry’abaturage muri rusange.

U Rwanda rwabaye isoko y’umuti w’umutekano muke muri Afurika

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Abdoulaye Bathily yageze mu Rwanda tariki ya 08 Kanama, aje gushaka igisubizo ku bibazo by’u Burundi. Yavuze ko ari ikibazo cy’Akarere n’Umuryango w’Abibumbye ari nayo mpamvu gikwiriye kuganirwaho amazi atararenga inkombe.

Ikibazo nk’iki kandi nicyo cyazanye intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Tom Perriello kuwa 19 Kanama aje kuganira na Perezida Kagame ku kibazo cy’u Burundi, guteza imbere ubukungu no kwiga imikorere y’ibihugu byo muri aka Karere.

Ibibazo by’umutekano muke byugarije ibihugu bya Afurika muri rusange, ku buryo Alpha Oumar Konare wabaye Perezida wa Mali akaba ari intumwa nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudan y’Epfo yageze mu Rwanda kuwa 24 Kanama yaje kurahura ubumenyi mu miyoborere no gushaka igisubizo cy’intambara zazahaje iki gihugu kuva mu mpera za 2013.

Perezida Kagame aganira na Alpha Oumar Konare

Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi, ushinzwe Ubutwererane mpuzamahanga n’iterambere, Neven Mimica, kuwa 16 Nzeli yaganiriye na Perezida Kagame, maze Neven avuga ko cyabaye igihe cyiza cyo gukomeza umubano w’u Rwanda na EU ndetse anavuga ko ibihugu ahagarariye bizubaha ibyifuzo by’Abanyarwanda ku Itegeko Nshinga.

Uretse intumwa zinyuranye zazanywe no kurahura umuti w’ibibazo biri mu bihugu zishinzwe kureberera ibihugu byazo, Ahmad Allam-Mi uhagarariye Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo hagati, ECCAS, kuwa 23 Ukwakira yavuze ko imiyoborere myiza iranga u Rwanda, gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi bizafasha ibihugu biri muri uyu muryango gukomeza kwiyubaka.

Kuri iyo tariki kandi Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Sosiyete ya Booyoung Co. Ltd, Dr. Lee Joong-Keun hamwe na Ambassador Dho Young-shi, Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo na siporo bigamije guca ubukene. Impande zombi zaganiraga ku bijyanye no guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Inama mpuzamahanga ya Interpol ya 84 yahuje abantu bavuye imihanda yose
U Rwanda rwakira inama ya Interpol tariki ya 2 Ugushyingo, Perezida wa Interpol, Mireille Ballestrazzi we yashimye umusanzu wa Polisi y’u Rwanda muri Interpol, avuga ko bakomeje urugendo rwo guhangana n’ibyaha birimo ibikorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga, iterabwoba, gucuruza abantu n’ ibindi byaha ndengamipaka.

Uretse Mireille Ballestrazzi, hari n’Umunyamabanga mukuru wa Interpol, Jürgen Stock n’abahagarariye ibihugu 154 byari byitabiriye iyi nama biga ku bibazo by’umutekano binyuranye ku Isi.

Loretta Lynch, intumwa nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yitabiriye inama ya Interpol tariki 3 Ugushyingo yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku mikoranire y’ibihugu byombi mu butabera no kugeza imbere y’ubucamanza abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’igihugu cya Congo Brazaville Denis Sassou-Nguesso na Madamu we ni bamwe mu bayobozi bakomeye basoje umwaka bakandagiye mu Rwanda kuko yahageze kuwa 15 Ukuboza 2015.

Dr. Neil Turok na Perezida Kagame
Perezida Kagame na Museveni mu muhango wo gukusanya inkunga igenewe Ntale Boys School
Denis Sassou-Nguesso aganira na Perezida Kagame
Uwahoze ayobora Tanzania, Jakaya Kikwete yakirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo
Perezida wa Sudani y'Epfo,Sudan Salva Kiir yakirwa na Minisitiri Kanimba tariki ya 7 Werurwe 2015
Denis Sassou Nguesso niwe Mukuru w'Igihugu uheruka mu Rwanda. Aha Perezida Kagame na Madamu bari bari kumusezera

Amafoto: Internet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages