00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bakuru bakingira ikibaba abato bararye bari menge

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 October 2014 saa 10:07
Yasuwe :

Abayobozi bakurura amakimbirane n’abakingirana ikibaba abo bayobora hagamijwe inyungu zabo bwite, zirimo kubafasha gutorwa muri manda ikurikiyeho, baragirwa inama yo kubireka kuko bishobora kubagiraho ingaruka mbi zitari zitezwe.
Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yabonanye n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze guhera ku w’umudugudu, bari bahagarariwe kugeza kuri guverineri, kuwa kane tariki ya 2 Ukwakira 2014, mu Karere ka HUYE.
Mu nkuru dukesha RBA, Kaboneka yasabye aba (…)

Abayobozi bakurura amakimbirane n’abakingirana ikibaba abo bayobora hagamijwe inyungu zabo bwite, zirimo kubafasha gutorwa muri manda ikurikiyeho, baragirwa inama yo kubireka kuko bishobora kubagiraho ingaruka mbi zitari zitezwe.

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yabonanye n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze guhera ku w’umudugudu, bari bahagarariwe kugeza kuri guverineri, kuwa kane tariki ya 2 Ukwakira 2014, mu Karere ka HUYE.

Mu nkuru dukesha RBA, Kaboneka yasabye aba bayobozi kwirinda gukingirana ikibaba bakora nabi ahubwo bakanoza akazi kabo ku bw’inyungu z’abaturage.

Yavuze ko hari abakingirana ikibaba, bakirengagiza amakosa akorwa n’abayobozi bashinzwe, birinda ko bazabura imyanya muri manda zitaha.

Minisitiri Kaboneka aganira n'abanyamakuru ku itangizwa ry'ukwezi kw'imiyoborere

Yagize ati «Iyo ‘negative solidarity’(gushyigikirana mu mafuti) umuyobozi w’akarere akagira inkoramutima ye ya gitifu w’umurenge runaka wajya gukurikirana ugasanga hari ikintu runaka[…]».

Minisitiri Kaboneka akomeza ati «[…] ntange urugero, hari ikirombe bahuriyeho, ugasanga amubundarayeho, ntamubundarayeho kubera ko akora neza, ahinga umurima we neza ariko kubera inyungu bafitanye ku giti cyabo».

Yasabye abafite iyo ngeso ko bayihagarika, kuko ngo nidahagarara bitazihanganirwa.
Akomeza kuri uku gushyigikirana mu makosa yagize ati «Abandi ugasanga aravuga ati ‘manda igiye kurangira reka ne gukoma rutenderi ba gitifu ejo ningaruka nibo bazanyamamaza, bagakora amakosa abireba akicecekera we agamije ngo reka ne kuvuga ejo batazandwanya. »

Aba bayobozi ngo bagombye kunoza akazi kabo bakazongera gutorwa n’abaturage bakoreye neza.

«Ubundi se nibo bagushyizeho, ujya kuba Meya, visi Meya… nta gitifu wigeze agushyiraho, nubwo wabafata nk’amata y’abashyitsi ntabwo bafite ubushobozi bwo kuba bakugira Meya».

Kaboneka yabwiye abo bayobozi ko gukingira ikibaba abayobozi bakora amafuti atari byo byatuma umuntu atorwa cyangwa ngo ahabwe andi mahirwe kuko ikintu cyonyine gifite ubushobozi bwo kuba cyamugira umuyobozi runaka ari ukunoza imikorere, bagakemura ibibazo by’abaturage.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages