00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bakuru barenga 250 bagiye kwitabira Umwiherero i Gabiro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 March 2016 saa 01:16
Yasuwe :

Abayobozi bakuru barenga 250 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi mu Rwanda bagiye kwitabira Umwiherero ku nshuro yawo ya 13 i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Uyu mwiherero uzatangira tariki ya 12 Werurwe usozwe tariki ya 14, biteganyijwe ko Perezida Kagame ari we uzawufungura akanawusoza aho ufite insanganyamatsiko igira iti “Iby’iwacu: Umusingi w’Iterambere”.

Mu bizaganirwaho hazibandwa ku guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kugabanya ibitumizwa mu mahanga, hongerwa ibyoherezwayo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu mpera za Nzeli 2015, ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda bifite agaciro ka miliyari 1, miliyoni 384 n’ibihumbi 310 mu madolari ya Amerika; mu gihe ibyoherejwe mu mahanga biva mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 426 n’ibihumbi 200 mu madolari ya Amerika.

Mu mwiherero kandi hazaganirwa ku ngamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2020 no guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bw’umwana w’Umunyarwanda.

Uzanaba umwanya kandi wo gusubiza amaso inyuma, bareba niba ibyo biyemeje mu mwiherero uherutse byaragezweho, n’icyakorwa ngo ibyaba bitaragezweho bigerweho.

Minisitiri Ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo yavuze ko mu myanzuro 16 yafatiwe mu Mwiherero wa 12 umwaka ushize, 80 % byayo byamaze gushyirwa mu bikorwa.

Umwanzuro utaragezweho ni uwa 13 wo gusana ibitaro bya Shyira, kubishyiramo amashyanyarazi no kubifasha kubona abakozi babishoboye.

Ubusanzwe ibi bitaro ni iby’abihaye Imana. Minisitiri Mugabo avuga ko kubisana basanze bihenze kurusha kubaka ibindi bishya by’Akarere, bahitamo kubaka ibishya aho gusana.

Mu mwiherero uherutse kandi hari hemejwe ko imishinga yadindiye ibarurwa hakanamenyekana igihe igomba kuba yarangiriye. Minisitiri Mugabo yavuze ko ubu 96% by’uwo mwanzuro byamaze gukorwa, n’ahavuzwemo ruswa ngo byarakurikiranywe.

Indi myanzuro yafashwe imyinshi ngo yamaze kurangira, n’itararangira iri hafi.

Perezida Kagame aganira n'abayobozi bitabiriye Umwiherero umwaka ushize
Umwiherero ni umwanya mwiza wo gushima ibigenda neza, no kunenga no gushakira umuti ibitagenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages