Nyuma yo kwitabira uyu Muganda Ngarukakwezi ku wa Gatandatu tariki 28, abayobozi n’abaturage baganiriye ku buyobozi bukorera abaturage, ndetse bukanatanga umusaruro kubyo buba bwasabwe gukora.
Nyuma y’ibyo, ikiganiro cya mbere muri uyu mwiherero cyibanze ku “Kongera gutekereza ku buryo leta yashyizeho buyifasha kugera ku byo yiyemeje” , cyari kiyobowe na Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase.
Abatanze ibiganiro barimo Ministiri w’Ubutabera Busingye Johnston, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri Mugabo Stella Ford, Ambasaderi Kimonyo James, ukuriye komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta mu Nteko Ishingama Amategeko Umutwe w’abadepite, Nkusi Juvenal, ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan.
Mu ijambo rye rifungura iki kiganirompaka, Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yahamagariye abitabiriye Umwiherero kuganira ku nzitizi zikigaragara ndetse no ku byagezweho, kandi anibutsa ko iki ari cyo gihe cyo kongera imbaraga no gukora cyane kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuba myiza.
Yagize ati “Mu gihe byamaze kuvugwa, ntabwo tuzongera kwihanganira imyitwarihe idahwitse ndetse n’imikorere mibi ididinza iterambere ry’igihugu.”
Muri iki kiganiro mpaka, abitabiriye Umwiherero baganiriye ku mishinga yagiye idindira irimo iy’ibikorwaremezo, iy’ubuhinzi ndetse na gahunda zishingiye ku muturage nka Gahunda ya Girinka ndetse na VUP Umurenge.
Abayobozi bari mu mwiherero kandi barebeye hamwe zimwe mu mbogamizi ziganje zirimo: gudatangira amakuru ku gihe, igenamigambi rikoze nabi, itinda ry’ishyirwa mu bikorwa, ruswa ndetse no kutita ku bintu.
Abatanze ibiganiro bafashe ingamba z’uburyo izi mbongamizi zakemurwa ndetse iterambere rikihutishwa.
Minisitiri Mugabo Stella Ford yagize ati “Tugomba kujya dutangira amakuru ku gihe. Tugomba gukoresha uburyo buhari neza.”
Depite Nkusi Juvenal we ati “Abayobozi bagomba kumenya inshingano zabo kandi bakihatira kuzishyira mu bikorwa birinda itinda rya hato na hato ritari ngombwa kandi abatera leta igihombo bagahanwa.”
Minisitiri Busingye we ati, “ Tugomba gushyira imbaraga mu guharanira gukora ibyo dushinzwe. Dukomeze gushyiraho ingamba zifasha mu kurwanya ruswa ndetse no gukoresha imyanya yacu nabi.”
Mu myanzuro 43 yafashwe mu mwiherero wabaye mu mwaka ushize, 30 (70%) yashyizwe mu bikorwa, 12 (28%) ishyirwa mu bikorwa mu buryo butuzuye mu gihe umwanzuro umwe ntacyo wakozweho.
Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage kandi bakabivugutira umuti. Muri iki gihe, iki gikorwa gikoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.
Reba amafoto yo ku munsi wa mbere:
Abitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 12 muri Mucaka Mucaka
Abitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 12 bifatanyije n’abaturiye Akarere ka Nyagatare mu muganda
Abitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 12 bifatanyije n’abaturiye Akarere ka Gatsibo mu muganda
Ivomo: Guverinoma y’u Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO