Mu gusoza umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro muri Werurwe 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abari bawitabiriye guhindura imyumvire ituma bahora batanga ibisobanuro by’ibyo bananiwe kuzuza.
Yagize ati “Ni gute twagaragaza impinduka mu byo dukora, tukareka guhora dutanga ibisobanuro bimwe n’impamvu zatumye hari ibyo tutageraho? [...] Ntimugatangirire ku gutekereza ko ibintu bidashoboka, ahubwo mujye mutekereza ko bishoboka. Nimugera hagati bikabakomerera, ibyo nta kibazo bizagaragara ko mwagerageje.”
Izi mpanuro z’umukuru w’igihugu zatumye Ikigo gishinzwe guhura abakozi [Rwanda Management Institute] gitegura amahugurwa y’abayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye.
Aya mahugurwa ari gutangwa n’ikigo The Pacific Institute gifite ubunaribonye mu guhindura imitekerereze y’abantu, gikorera mu bihugu 23.
Umuyobozi wa RMI, Gasamagera Wellars yavuze ko imitekerereze idahinduka idashobora kuganisha ku iterambere, ari nayo mpamvu bateguye aya mahugurwa.
Ati “Dufite imitekerereze tumenyereye, dufite imitekerereze twumva idushyira aho twifuza ariko mu by’ukuri ntabwo ifasha abantu cyane guhindura iyo hari ibigomba guhinduka kugira ngo dutere imbere […] imyumvire, imitekerereze ntabwo ifasha abantu guhindura iyo bamenyereye ikintu barakomeza bakagendera muri icyo.”
Umuyobozi wa The Pacific Institute, Errol Nembhard yavuze guhindura imitekerereze ari ingenzi ku Rwanda nk’igihugu gifite intego yo kwinjira mu bihugu bifite ubukungu buringaniye.
Yongeyeho ko guhindura imitekerereze bikwiye guhera ku bayobozi bakuru, bikamanuka no mu bakozi kugira batange umusaruro ukenewe.
Ati “Abayobozi bagira ingaruka ku mitekerereze y’abakozi bayobora. Abayobozi ubwabo bakeneye guhindura imitekerereze yabo kugira ngo bahindure n’iy’abo bayobora. Kuyobora ni umuco kandi ni byo bijyana ku musaruro. Impinduka zose zitangirira mu buyobozi mbere y’uko zigera hasi.”
Rurangirwa Olivier ushinzwe ibijyanye no gukurikirana uburyo abakozi ba leta bacungwa muri komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, yavuze ko aya mahugurwa afite inyongeragaciro ikomeye mu mirimo yabo.
Ati “Turimo turiga ubundi buryo abantu batekereza. Barimo baratwereka ko gukomeza uburyo twari dusanzwe dutekereza nta nyongeragaciro bifite ahubwo icyiza ni uko abantu bagomba gushyira hamwe bakaganira ku bibazo bahura na byo ku rwego bakoreraho ariko icy’ingenzi ni uko buri wese afite ijambo kandi abantu bagomba kuryakira.”
Amahugurwa ajyanye no guhindura imitekerereze yatangiye tariki 05 Kamena 2019 ahabwa abakozi mu bigo bitandukanye, kuri uyu wa Kane hahuguwe abayobozi bafata ibyemezo mu nzego zo hejuru, akazasorezwa bayobozi b’Intara n’Uturere twose two mu Rwanda.
Amafoto: Kayiranga Victoire



















TANGA IGITEKEREZO