00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bakuru mu nzego za Leta barakeburwa ku myitwarire

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 December 2013 saa 04:09
Yasuwe :

Urwego rw’Umuvunyi rurahwitura abayobozi bakuru mu nzego za Leta ko ntawe ufite uburenganzira bwo kugirana amasezerano ku giti cye n’igihugu cy’amahanga, umuryango mvamahanga ndetse na Sosiyete mpuzamahanga, mu gihe cyose ayo masezerano ashobora kubangamira inyungu z’igihugu biturutse ku muntu ku giti cye.
Nk’uko tubikesha itangazo ry’Urwego rw’Umuvunyi, rushingiye ku ngingo ya 6 n’iya 7 z’Itegeko Ngenga No 11/2013/0L ryo ku wa 11/09/2013, rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga No 61/2008 (…)

Urwego rw’Umuvunyi rurahwitura abayobozi bakuru mu nzego za Leta ko ntawe ufite uburenganzira bwo kugirana amasezerano ku giti cye n’igihugu cy’amahanga, umuryango mvamahanga ndetse na Sosiyete mpuzamahanga, mu gihe cyose ayo masezerano ashobora kubangamira inyungu z’igihugu biturutse ku muntu ku giti cye.

Nk’uko tubikesha itangazo ry’Urwego rw’Umuvunyi, rushingiye ku ngingo ya 6 n’iya 7 z’Itegeko Ngenga No 11/2013/0L ryo ku wa 11/09/2013, rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga No 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta, Urwego rw’Umuvunyi ruributsa abavugwa muri izi ngingo kubahiriza ibikubiyemo.

Ingingo ya 6 irebana n’amasezerano umuyobozi atemerewe. Ingingo ya 13 y’Itegeko Ngenga No 6112008 ryo kuwa 10109/2008 ngena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira:

"Umuyobozi kandi ntiyemerewe kugirana amasezerano ku giti cye n’igihugu cy’amahanga cyangwa umuryango mpuzamahanga bifitanye na Leta y’u Rwanda umubano ushingiye kuri dipolomasi, igihe cyose akiri umuyobozi.

Umuyobozi kandi ntiyemerewe kugirana amasezerano ku giti cye n’Igihugu cy’amahanga, umuryango mvamahanga ndetse na sosiyete mpuzamahanga mu gihe cyose bene ayo masezerano ashobora kubangamira inyungu rusange z’Igihugu ku nyungu z’Umuyobozi ku giti cye".

Ingingo ya 7 yo irebana n’Imicungire y’amasezerano asanzweho. Itegeko Ngenga No 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta ryongewemo ingingo ya 13 bis, iteye ku buryo bukurikira:

« Ingingo ya 13 bis: Imicungire y’amasezerano asanzweho. Umuntu ugizwe umuyobozi asanzwe afite amasezerano avugwa mu ngingo ya 13 y’iri tegeko, abimenyesha mu nyandiko Urwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) atangiye imirimo.

Umuyobozi usanzwe mu mwanya ufite amasezerano avugwa mu gika cya mbere (1), icya gatatu (3) n’icya kane (4) by’ingingo ya 13 y’iri tegeko ngenga, abimenyesha mu nyandiko Urwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) iri tegeko ngenga ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Amasezerano avugwa mu gika cya mbere n’icya kabiri (2) by’iyi ngingo, agomba kuba yamaze guseswa mu gihe kitarenze umwaka atangiye imirimo ku muyobozi ugishyirwa muri uwo mwanya cyangwa iri tegeko ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda ku muyobozi usanzwe mu mwanya.

Icyakora iyo amasezerano yasinywe afite igihe kirenze umwaka umwe (1) cyangwa haratanzwe ubwishyu bw’igihe kirenze umwaka ku masezerano adafite igihe azamara giteganyijwe, Urwego rw’Umuvunyi rurayasuzuma rukayafataho icyemezo".

Mme Aloysia Cyanzayire Umuvunyi Mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages