00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi barenga ibihumbi bitatu bakererewe kumurika imitungo yabo ku Muvunyi Mukuru

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 June 2014 saa 08:00
Yasuwe :

Abayobozi basaga ibihumbi 5 nibo babashije kumurika imitungo yabo ku Muvunyi Mukuru, mu gihe bagombaga kuba ibihumbi 8. Aba babirangije mu cyumweru gishize, mbere y’uko umunsi ntarengwa wo kurangiza iki gikorwa ugera, kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2014.
Nk’uko byatangajwe na Newtimes dukesha iyi nkuru, abafashe iya mbere mu kumurika imitungo yabo ni abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko (…)

Abayobozi basaga ibihumbi 5 nibo babashije kumurika imitungo yabo ku Muvunyi Mukuru, mu gihe bagombaga kuba ibihumbi 8. Aba babirangije mu cyumweru gishize, mbere y’uko umunsi ntarengwa wo kurangiza iki gikorwa ugera, kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2014.

Nk’uko byatangajwe na Newtimes dukesha iyi nkuru, abafashe iya mbere mu kumurika imitungo yabo ni abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe.

Jeanne d’Arc Mwiseneza, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumurikirwa imitungo ku Rwego rw’Umuvunyi Mukuru, avuga ko abayobozi bakuru b’igihugu babaye intangarugero mu kumurika imitungo yabo ku gihe, ati “Ntibarigera barenga umunsi ntarengwa, ni ibyo kwishimirwa”.

Uretse abayobozi bakuru b’igihugu, abandi bagomba kumurika imitungo yabo ni abaminisitiri, abayobozi mu rwego rw’ubutabera, abayobozi bakuru ba gisirikare na Polisi y’Igihugu. Abandi ni abayobora serivisi mu bigo bya leta, abashinzwe amasoko, n’abayobozi bose mu nzego z’ibanze.

Mwiseneza avuga ko abayobozi mu nzego za leta bagerageza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kumurika imitungo yabo, akongeraho ko umwaka ushize abagera kuri 98% babyubahirije neza.

Kayiranga Muzuka, Meya w’Akarere ka Huye we avuga ko mu gihe atari imitungo yabonetse mu buryo budasobanutse, nta muntu ukwiriye guhangayikishwa no kuba abakozi b’Umuvunyi bagomba kumenya imitungo ye.

Ati “Imitungo yawe si ibanga, iyo uguze imodoka, biba byanditse mu Kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, iyo umuntu yubatse inzu, biba bigaragara mu kigo cy’ubutaka”.

Nk’uko Mwiseneza abivuga, ngo amakuru bahabwa n’abayobozi ku mitungo yabo bayahinyuza bifashishije ibigo bitandukanye nk’Ikigo cy’Ubutaka, Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, amabanki, n’ibindi.

Asobanura ko iyo umuyobozi amaze kuzuza urupapuro rwuzurizwa kuri internet, ikipe y’urwego rw’Umuvunyi igizwe n’abantu umunani itangira gusuzuma ayo makuru. Ngo bavugana na banki hakarebwa niba umwenda umuntu avuga koko yarawuhawe n’iyo banki; bakorana n’ikigo cy’ubutaka hakarebwa niba inzu yubatswe iri ku mazina y’uwo muyobozi.

Jeanne d’Arc Mwiseneza avuga ko igenzura bakora ritanga umusaruro. Ngo muri uyu mwaka hari dosiye eshanu z’ abayobozi zashyikirijwe ubutabera. Muri bo harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere twa Nyabihu na Nyamasheke.

Bamwe mu bayobozi mu nzego za leta bavuga ko Urwego rw’Umuvunyi rukwiriye kuzirikana ko hari igihe umuntu ashobora kugira imitungo iruta umushahara we.

Eliab Ntakirutimana, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe ati “Tugerageza gukoresha umushahara wacu neza tuwushora mu bikorwa bibyara inyungu. Ntibikwiriye gufatwa nka ruswa mu gihe umuntu ari gutera imbere”.

Matabaro yongeraho ko gukora mu nzego za leta bitavuze ko umuntu agomba gukomeza kuba umukene, gusa akavuga ko umuntu aba akwiriye kugaragaza uko yagiye atera imbere.

Abarengeje umunsi ntarengwa…

Iyo uwagombaga kumurika umutungo arengeje umunsi ntarengwa, Urwego rw’Umuvunyi rusaba ikigo akorera kumugenera ibihano bijyanye n’imyifatire nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga abakozi ba leta.

Bimwe muri ibi bihano harimo kwihanizwa, gukatwa kimwe cya kane cy’umushahara mu rwego rwa mbere, naho mu rwa kabiri akaba yahagarikwa mu gihe cy’amezi atatu, kutazamurwa mu ntera n’ibindi.

Umwaka ushize, abayobozi bagera kuri 47 bahawe ibihano ku bwo kutamurika imitungo yabo.

Hejuru ku ifoto: Umuvunyi Mukuru Aloysia Cyanzayire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages