Yagaragaje ko ubusanzwe RCS ifite inshingano zo kugorora abo yohererejwe n’inkiko, ngo bategurwe mbere yo kongera gusubira mu Muryango Nyarwanda barahindutse hirindwa ko basubira mu byaha.
Yagize ati “RCS y’igihe cyashize si yo y’ubu ariko haracyari ibibazo by’ingutu bikenewe ko mwashyiramo imbaraga dufatanyije twese ngo dushakire hamwe ibisubizo.”
Minisitiri Gasana yagaragaje ko bimwe muri ibyo bibazo bishingiye ku buke bw’ibikorwaremezo birimo amagororero ndetse n’inyubako zo gukoreramo ku bakozi ba RCS.
Yakomeje ati “Ubucucike mu magororero ni ikibazo kiremereye ariko navuga ko kiri kugenda kibonerwa igisubizo mu buryo bwa vuba cyangwa mu buryo burambye. Hari ingengo y’imari ituma turi kugenda twagura uburyamo mu magororero nka Gicumbi, Musanze, Muhanga na Rwamagana) tugamije kongera ibitanda biryamwaho.”
Yagaragaje ko nubwo hifuzwa kongeramo ibitanda 12.000 bitaba igisubizo ku kibazo cy’ubucucike ahubwo ko hakenewe kwihutisha gahunda zo gukurikirana abantu badafunze, gutanga imirimo ifitiye igihugu akamaro no gukomeza gushyira mu bikorwa politiki zashyizweho zigamije kugabanya ubucucike mu magereza.
Perezida mushya w’Inama Nkuru ya RCS akaba n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yijeje imikoranire myiza n’inzego mu kunoza imikorere iboneye.
Ati “Turabizeza ko tuzakora ibyo dushinzwe kugira ngo tugire inyunganizi kuri uru rwego. Hari ibyo mwatugaragarije, mu gihe cya vuba turaza kubikemura njyewe n’abagenzi banjye.”
Minisitiri Gasana yagaragaje ko hakiri imbogamizi z’ubuke bw’ibikoresho byo gucunga umutekano, nka Camera mu magereza, kuzimya inkongi z’umuriro, imodoka zo gutwara abagororwa ndetse no kugira amashuri ya TVET yemewe na Minisiteri y’Uburezi aho atari.
Kuri ubu hari TVET zemewe mu magororero umunani gusa, mu gihe hari amagororero 14.
Abayobozi b’Inama Nkuru ya RCS bashyizweho n’iteka rya Perezida ryo ku wa 16 Ukwakira 2023, barangajwe imbere na Havugiyaremye Aimable, wungirijwe na Gahongayire Aurelie. Abandi barimo ACP Teddy Ruyenzi uhagarariye Polisi y’u Rwanda, Nabahire Anastase, Semwaga Angelo, Mugabekazi Marie Reine, Twagirayezu Jean Marie Vianney, Me Buzayire Angèle na CGP Evariste Murenzi usanzwe ayobora RCS.
Imyitwarire y’abakozi ba RCS yongeye gukomozwaho
Minisitiri Gasana yagaragaje ko kuri ubu hari abakozi ba RCS barangwa n’imyitwarire idahwitse ituma mu magororero atandukanye hinjiramo ibintu bitemewe birimo telefoni, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yavuze ko ibyinshi mu byinjira muri gereza bitemewe biba byagizwemo uruhare n’abakozi ba RCS.
Yagaragaje ko hari ubucuruzi bukomeye bukorerwa mu magororero harimo n’ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwenge.
Bimwe mu bikunze kwinjizwa mu magororero kandi bitemewe birimo telefoni, urumogi, Pakimaya, ibikamba n’ibindi.
Umuvugizi wa RCS, SP Rafiki Daniel, yagaragaje ko uru rwego rushyize imbere imikorere myiza ku buryo ugaragaraweho amakosa akomeye ahita anirukanwa.
Yagize ati “Hari ibishobora kwinjira yabigizemo uruhare cyangwa atabizi. Hari ibintu tutababarira ku buryo umukozi aramutse abifatiwemo atababarirwa bimuviramo kwirukanwa ku kazi. Bisuzumwe bikagaragara ko yabigizemo uruhare ntacyo yaba akimariye urwego.”
Ikindi kibazo cyagaragarijwe abayobozi ni ikijyanye n’umubare muto w’abakozi b’uru rwego.
Imibare igaragaza ko RCS ifite abakozi 3000 ku buryo ushyize ku mpuzandengo buri umwe ashinzwe kugorora abantu 45 mu gihe nyamara amategeko mpuzamahanga yerekana ko umukozi umwe w’uru rwego yagakwiye gukurikirana abantu 12.
U Rwanda rufite gahunda yo kongera abakozi ku buryo nibura byazava ku gukurikirana abantu 45 ku mukozi umwe bikagera kuri 15.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!