Mu nama y’umunsi umwe yo gutegura umunsi mpuzamahanga w’Amahoro wizihizwa tariki ya 21 Nzeri, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko nubwo bijya bibaho ndetse bikaba byarabaye ku Rwanda ubuyobozi bukabuza abaturage amahoro, ubu u Rwanda rwabivuyemo kandi byabaye isomo rituma ruharanira amahoro ku isi hose.
Yagize ati “Mu Rwanda byarabaye ko ubuyobozi bubuza amahoro abaturage. Ntabwo navuga ko aribyo biri kuba mu Burundi, Centre Africa n’ahandi ariko amahoro arubakwa u Rwanda rurayafite kandi rurayabungabunga hirya no hino ku Isi.”
Yakomeje atangaza ko gutegura umunsi mpuzamahanga w’Amahoro, byerekana ko Isi ikeneye amahoro kurushaho.
Minisitiri Nsengimana ati “Nta kiguzi washyira ku buzima bw’abantu, ibikorwa remezo bitikiririra mu bikorwa byo kubura amahoro. Kuyaharanira ni ingenzi cyane.”
Umuyobozi wa One UN mu Rwanda, Dr Lamini Manneh, yashimiye u Rwanda kuba ari igihugu gifite amahoro nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside rwanyuzemo mu 1994.
Yagize ati “ U Rwanda rwageze ku mahoro arambye nyuma ya Jenoside yabaye muri Mata 1994. Kubaka amahoro birenze kwizihiza uwo munsi uba rimwe mu mwaka, ni byiza ko ibihugu bigira uruhare mu kubaka amahoro arambye.”
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko mu Rwanda amahoro mu baturage hagati yabo agenda agerwaho binyuze mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigamije gusabana imbabazi no kubabarirana.
Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro ku isi wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye unatangira kwizihizwa tariki ya 21 Nzeri 2001 ku gitekerezo cya Jeremy Gilley.
Mu kwizihiza uwo munsi, abantu bose basabwa kurangwa n’ibikorwa byimakaza amahoro.
Ibikorwa byo gutegura umunsi mpuzamahanga w’Amahoro mu bihugu byo mu karere byatangiriye mu Rwanda, bikazakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma na Kinshasa.
Imijyi ya Nairobi muri Kenya na Kampala muri Uganda nayo ikazakurikiraho.



















TANGA IGITEKEREZO