00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bo mu tundi turere bashobora gukurikiranwa nyuma y’aba Rusizi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 January 2015 saa 05:00
Yasuwe :

Bimwe mu byaha umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana watawe muri yombi ku ya 6 Mutarama 2015 akekwaho byagaragaye no mu tundi turere two mu ntara y’Uburengerazuba.
Amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko Nzeyimana afungiye kuba akarere ka Rusizi kari gafite ubwitabire buke mu ubwisungane mu kwivuza, mituweli, bigatuma ubuyobozi bw’akarere bukoresha uburyo bwo ‘gutekinika’ (amanyanga) ngo abitabiriye mituweli biyongere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avugwaho kuba yaragejeje (…)

Bimwe mu byaha umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana watawe muri yombi ku ya 6 Mutarama 2015 akekwaho byagaragaye no mu tundi turere two mu ntara y’Uburengerazuba.

Amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko Nzeyimana afungiye kuba akarere ka Rusizi kari gafite ubwitabire buke mu ubwisungane mu kwivuza, mituweli, bigatuma ubuyobozi bw’akarere bukoresha uburyo bwo ‘gutekinika’ (amanyanga) ngo abitabiriye mituweli biyongere.

Meya wa Rusizi Oscar Nzeyimana

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avugwaho kuba yaragejeje icyifuzo cyo kuzamura ubu bwitabire ku mpapuro ku muyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza muri ako karere, Bajyinama Athanase ariko akamubera ibamba.

Umwe mu bantu baziranye n’abakozi bo muri ako karere avuga ko Bajyinama amaze kubyanga, yahise ategekwa gufata konji asanzwe agenerwa rimwe mu mwaka. Ayemera yirinda ko bazamwirukana.

Agarutse yasanze ya mibare yarazamutse ariko amafaranga y’abiyongereyeho ntayo abona, ariko ikibazo aragiceceka.

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’ Intara y’Uburengerazuba bwagiye gukora igenzura ngo burebe uko mituweli yitabiriwe mu turere twose tugize iyi ntara.

Nyuma y’ubugenzuzi byaje kugaragara ko mu turere tumwe na tumwe abitabiriye kwishyura mituweli babaye benshi ariko amafaranga agashakishwa kuri konti ntaboneke.

Mu karere ka Nyamasheke naho hari bamwe mu bayobozi bafite aho bahuriye na mituweli bakurikiranyweho iki kibazo cy’iyongerwa ry’umubare w’abishyuye ubu bwisungane ariko amafaranga akabura.

Nko mu karere ka Rusizi hahise hagaragara ibura rya miliyoni 700 muri ubu bwisungane.

Iki kibazo cyatumye abayobozi batanu muri aka karere Babura batangirira umwaka mu gihome, binavugwa ko umuyobozi wa mituweli muri aka karere ashobora kuba yarafashwe mbere y’abandi mu minsi mikuru ya Noheli.

Abafashwe ni Muhawenima Juliette, Nzayituriki Theoneste Maniragaba Dieudonee , hiyongeraho Meya Nzeyimana.

IGIHE twiriwe dushaka umuyobozi w’akarere ka Rusizi ku wa mbere ku ya 5 Mutarama ngo imubaze amakuru arambuye ku byamukekwagaho ariko akandika ubutumwa bugufi ko ari mu nama.

Mu gihe twari dutegereje ko Nzeyimana yaduha amakuru ku byamuvugwaho , yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2014,.
Polisi y’u Rwanda yatangarije IGIHE ko uyu Muyobozi w’Akarere ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages